sangiza abandi

RDF yasezereye mu cyubahiro ba Ofisiye bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

sangiza abandi

Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwasezeye mu cyubahiro ba Ofisiye bagejeje igihe cyo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru n’abarangije amasezerano y’akazi.

Uyu muhango ubaye ku nshuro ya 14, wabereye ku Cyicaro gikuru cya RDF ku Kimihurura, ku wa Gatanu tariki 10 Nyakanga 2026, uyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Hon. Juvenal Marizamunda, mu izina rya Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

Witabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen MK Mubarakh, abagaba b’ingabo, ba Jenerali, ba Ofisiye bakuru n’imiryango y’abagiye mu kiruhuko.

Minisitiri Marizamunda yashimiye abasezerewe ku bw’umurava bagaragaje mu gukorera igihugu n’uruhare bagize mu rugamba rwo kubohora igihugu, guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, no kongera kubaka igihugu.

Yashimye kandi uruhare rwabo mu guhindura RDF ingabo zikomeye, zifite ubunyamwuga kandi zubashywe ku rwego mpuzamahanga binyuze mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’imikoranire n’ibindi bihugu, ashimangira ko ibikorwa byabo bisize umurage uhoraho.

Minisitiri Marizamunda yanashimiye abo bashakanye ku nkunga idasanzwe batanze, agaragaza ko bitanze cyane mu gukomeza guhuza imiryango mu gihe abo bashakanye babaga bari mu butumwa bw’akazi.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh, yashimiye abasezerewe ku rukundo rw’igihugu, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga bagaragaje mu kazi kabo.

Yabashimiye kuba barigishije abakiri bato mu ngabo, bakabatoza indangagaciro za RDF, ibyatumye habaho urubyiruko rwiteguye kurinda igihugu. Yagaragaje ko RDF n’igihugu bizakomeza kungukira ku bunararibonye, ubwenge n’inama by’abasezerewe.

Mu izina ry’abasezerewe, Maj Gen (Rtd) Emmanuel Bayingana yagaragaje ko batewe ishema n’iterambere rikomeye RDF imaze kugeraho.

Yashimiye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku bw’ubuyobozi bufite icyerekezo mu kubaka Ingabo z’u Rwanda zikomeye kandi zishyize hamwe.

Yemeje ko nubwo basezeye ku mirimo ya gisirikare, bazakomeza kurangwa n’indangagaciro za RDF zirimo gukunda igihugu, ikinyabypfura no kwitanga, baniyemeza gukomeza gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’u Rwanda.

Umuhango wasojwe no gushyikiriza abasezerewe icyemezo cy’ishimwe mu kubaha icyubahiro ku bw’akazi k’indashyikirwa n’umuhate bagaragaje mu Ngabo z’u Rwanda.

Abasezerewe muri RDF bashimiwe akazi k’indashyikirwa bakoze
RDF yasezereye mu cyubahiro ba Ofisiye bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Photos:

[fluentform id="3"]