Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze,Dr Flora Mutezigaju, yavuze ko bagiye gukurikirana ikibazo cy’umwana wiga ku ishuri rya Inyange Girls School of Sciences wo mu karere ka Rulindo yirukanywe, azira ko yamenye amazi ku bikoresho by’ikigo.
Iki kigo giherereye mu Murenge wa Rusiga muri aka karere ka Rulindo.
Uyu mwana wirukanywe kuri iki kigo yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, akaba yarirukanywe burundu kubera kumena amazi ku bikoresho by’abanyeshuri nkuko inyandiko yirukana burundu uyu mwana yashyizwe hanze n’iki kigo tariki ya 29 Mutarama 2026 ibigaragaza.
Gusa ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwo bwari bwavuze ko umunyeshuri ibyo yakoze ari amakosa kandi yabihaniwe.
Buti ” Bariya bana, bakoze amakosa yo kumena amazi kuri bagenzi babo baryamye .Ibyo bakoze ni urugomo kandi bihanwa n’amategeko agenga imyitwarire y’abanyeshuri yemejwe n’ababyeyi. Umwana ahanishwa igihano kingana n’ikosa yakoze yaba abikoze bwa mbere cyangwa asanzwe akora andi makosa .”
Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze,Dr Flora Mutezigaju, yabwiye KT Radio ko ubusanzwe hari sitati igenga abakozi mu nzego z’uburezi bityo badakwiye gufata ibyemezo bitari mu biri muri iyo sitati yashyizweho.
Ati ” Hari sitati yihariye, igenga abakozi bakora mu nzego z’uburezi, ireba ngo ni ryari umunyeshuri yirukanwa,ni ryari umwarimu cyangwa umukozi ukora mu burezi bw’Ibanze ashobora kwirukanwa, nshinshikariza abayobozi b’ibigo ndetse n’ababyeyi kureba ibiri muri iyo sitati, ngo bamenye ngo ni ryari umunyeshuri ashobora guhanishwa igihano cyo kwirukana umunyeshuri. Ibyo byo kumena amazi ntabwo birimo .”
Yakomeje agira ati “Icyo twihutira gukora, ni ugufasha ishuri, riba ryafashe uwo mwanzuro ndetse n’ababyeyi , tukagerageza kumva ngo ni kubera iki cyafashe icyo gihano nk’ishuri, ababyeyi bo barabyumva bate, hakabaho kuganira hagati y’ishuri n’ababyeyi kugira ngo umwana ataza kubihomberamo. “






One Response
Kwangiza ibyabandi cg ibikoresho by’ishuri byo birmo kbs.Abana barerwa badahanwa bo bazatwivugana,ni byiza ko batozwa indangagaciro na Kirazira!!!