Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwavuze ko nyuma yifungwa ry’insengero zitujuje ibisabwa hirya no hino mu Rwanda, hazabaho no kongera kuzenguruka bafungura izamaze kuzuza ibisabwa.
Nyuma y’uko RGB ifunze insengero, abenshi ibikorwa byo kuzuza ibisabwa byakozwe vuba, ku buryo hari n’abavuga ko ibi bikorwa byarangiye ariko bakaba bibaza igihe bazakomorerwa kongera gufungura.
Umuturage umwe witwa Fr. Edmond Marie Rudahunga Cyiza ku rubuga rwa X yasangije ifoto ya kiliziya ya Ruyenzi, yandika ati” Iyi ni Kiliziya ya Paruwasi Mutagatifu Stanislas Ruyenzi, iya 3 mu nziza muri Kiliziya zose zo mu Rwanda. Kugeza ubu ariko irafunze nubwo kuva ku wa 30/08/2024, ikibazo cyari cyatumye ifungwa (amapave) cyakemutse. Dutegerezanye igishyika gahunda yo gufungurira abujuje ibisabwa.”
RGB yasubije kuri ubu butumwa, iti” Nyuma y’igikorwa cy’igenzura hazakurikiraho n’igikorwa cyo kureba niba ibyasabwe kubahirizwa byarashyizwe mu bikorwa bityo insengero zujuje ibisabwa zikomorerwe. Mwihangane mu gihe iki gikorwa kitararangira kandi igihe kizabera bizamenyeshwa abo bireba.”
Mu mpera za Kanama nibwo RGB yatangiye gufunga insengero zitujuje ibisabwa, harimo no kuba zitabungabunga umutekano w’abazigana.
Mu byo urusengero rusabwa harimo kuba ururi ku rwego rwa Paruwasi rugomba kuba ruyobowe n’umuntu ufite impamyabumenyi yo ku rwego rwa Kaminuza mu bijyanye n’iyobokamana.







