Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ku bufatanye n’Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki (NFPO) , bagiranye inama nyunguranabitekerezo n’abahagarariye imitwe ya politiki, igaruka ku ruhare rwabo mu kwimakaza imiyoborere myiza no gukorera mu mucyo.
Iyi nama yabaye kuri uyu wa kabiri, tariki ya 30 Nzeri 2025, igamije kurebera hamwe uruhare rw’imitwe ya politiki iri mu Rwanda ku kwimakaza imiyoborere myiza, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano.
Afungura iyi nama, Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard, yibukije ko igisobanuro cy’imitwe ya politiki mu Rwanda kitagomba gufatwa gusa nko guhatanira ubutegetsi cyangwa imyanya ya politiki.
Ati” Mu mitwe ya politiki si ukureba abatsinze n’abatsinzwe gusa, ahubwo ni uburyo bwo gufatanya kugira ngo imiyoborere irusheho kuba umusemburo wo gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano.”
Uyu muyobozi yavuze ko ari urubuga rwo kungurana ibitekerezo no gushaka ibisubizo ku bibazo by’abaturage.
Dr. Picard yashimangiye ko imiterere yihariye y’u Rwanda ituma Abanyarwanda bahitamo inzira y’ibiganiro n’ubwumvikane aho guhitamo amacakubiri.
Ati“Ntibivuze ko tudashobora gutandukana mu bitekerezo, ahubwo bivuze ko tugomba kuganira twubahana no gutanga inama zubaka.”
Yakomeje agaragaza ko imitwe ya politiki igomba kuba urugero mu gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano.
Ati “Mbere yo gusaba Leta gukorera mu mucyo no mu kuri, imitwe ya politiki igomba kubiharanira ubwayo. Iyo ibyo bikozwe, abaturage barushaho kuyizera.”
Bamwe mu banyamuryango n’abayoboke b’Imitwe ya Politiki mu Rwanda, bavuze ko bagifite imbogamizi zirimo kudasobanukirwa imikorere y’imitwe babarizwamo, ndetse n’uko batamenyeshwa bihagije gahunda za Leta.
Ubushakashatsi bwa RGB mu 2023, bwerekanye ko abaturage bashimye uruhare rw’Imitwe ya Politiki mu guteza imbere imiyoborere myiza ku gipimo cya 67.40%, mu gihe 26.71% muri 2024, bavuze ko batazi imikorere yayo.
Iyi nama igamije gushakira hamwe ibisubizo birambye kugira ngo Imitwe ya Politiki irusheho kuba umuyoboro ukomeye uhuza abaturage na Leta, inafashe mu kubaka imiyoborere ibereye bose.









