Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abayobozi bane bo mu Turere dutandukanye, bagize uruhare mu gutanga ibyangombwa byo kubaka bitubahirije ibisabwa n’amategeko, bakurikiranyweho gukoresha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite.
Ibi RIB yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 1 Gicurasi 2026, ivuga ko yafunze abarimo uwitwa Ishimwe Frank, ushinzwe imitangire y’ibyangombwa byo kubaka mu Karere ka Ngoma na Ntirenganya Epimaque, wakoraga nk’umuyobozi wa One Stop Center y’ubutaka mu Karere ka Gakenke.
Hafunzwe kandi Niyomungeri Richard, wahoze ari Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzige mu Karere ka Rwamagana, na Kwisinga Jean Norbert, ushinzwe imiturire mu Karere ka Rulindo.
Aba bose RIB yavuze ko bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ububasha bahabwa mu nyungu zabo bwite no kutubahiriza igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka, aho bagiye batanga ibyangombwa byo kubaka ku bantu batandukanye batubahirije igishushanyo mbonera cyemejwe.
RIB yatangaje ko hakiri gukorwa iperereza kuri ibi byaha bakurikiranyweho, hanategurwa dosiye zabo ngo zishyikirizwe ubushinjacyaha.
RIB yatanze ubutumwa iburira abatanga ibyangombwa byo kubaka bitubahirije ibisabwa n’amategeko bagamije inyungu z’abantu bwite kubihagarika kuko bibangamiye imigendekere myiza y’imyubakire mu gihugu, kandi bikaba bihanwa n’amategeko.








