sangiza abandi

Rubavu: Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage kwirinda kwishora mu byaha

sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rubavu yaburiye abakora ubucuruzi butemewe nyuma y’uko harashwe umwe mu bari mw’itsinda ry’abaturage bari bakuye magendu muri RDC.

Mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu. Polisi y’u Rwanda yarashe umwe mu bantu bari mu itsinda ry’abari bakuye magendu muri RDC, nyuma y’uko bahagaritswe bagashaka kurwanya abagize inzego z’umutekano bakoresheje ibisongo n’amabuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yasobanuriye itangazamakuru ko byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa 7 Ukwakira 2024, hagati ya Saa 04:20.

Yagize ati “Icyabaye ni uko hari abaturage bambukije ibicuruzwa mu nzira zitemewe, igihe bahagaritswe n’inzego z’umutekano bashaka kuzirwanya bakoresheje amabuye. Habayeho kurasa kugira ngo abaturage bahunge, bumve ko bikomeye, muri uko kurasa hari uwo isasu ryahitanye.” 

Nyuma abaturage baje kuvuga ko uwarashwe yari umwana wajyaga ku ishuri hagati ya Saa Mbiri na Saa Tatu z’igitondo, ariko Meya Mulindwa yasobanuye ko atari ko bimeze, kuko ngo ntibyumvikana ko umunyeshuri ajya kwiga mu rukerera, ubwo habaga iki kibazo.

Ashingiye ku kuba hari abaturage bashatse kwifatanya n’abavanaga ibucuruzwa muri RDC mu kurwanya Polisi, Meya Mulindwa yatangaje ko inzego z’ubuyobozi zigiye kwigisha abaturage, kuko byagaragaye ko bagendera mu kigare, bagashaka kwifatanya n’abanyabyaha.

Nyuma y’aho iki kibazo kibaye, Polisi n’inzego z’ibanze, bahuye n’abaturage mu murenge wa Bugeshi babashishikariza kwirinda kwishora mu byaha.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano, yamenyesheje abaturage bateraniye muri iyo nama ko mu Rwanda hari umutekano urinzwe amanywa n’ijoro ariyo mpamvu kizira kurwana abashinzwe umutekano. 

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]