Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rubavu bukurikiranye umugabo w’imyaka 43 ukekwaho kwica umugore we w’imyaka 38 y’amavuko ndetse n’abasore bane yahaye akazi ko kumwica.
Icyaha bakurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya 1 Mata 2026 mu Mudugudu wa Kinihira, Akagari ka Kibisabo, Umurenge wa Rambura, mu Karere ka Nyabihu ubwo aba basore bane bategeraga uyu mugore mu nzira bakamuniga kugeza apfuye.
Aba basore uko ari bane bemera icyaha bakurikiranyweho bakavuga ko akazi ko kwica uyu mugore bagahawe n’umugabo we washakaga kumwica amuziza ko atabyara. Basobanura ko yabemereye miliyoni imwe n’ibihumbi magana 200 Frw nk’igihembo cyo kugira ngo bamwice.
Mu ibazwa rye, uyu mugabo ukekwaho kwicisha umugore we ahakana icyaha akurikiranyweho.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake bakurikiranyweho, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikimuhama azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.





