sangiza abandi

Rulindo: Impanuka y’imodoka yaguyemo umugeni

sangiza abandi

Mu karere ka Rulindo, mu Murenge wa Tumba, imodoka yari itwaye umugeni ugiye gusezerana, yakoze impanuka, ahita yitaba Imana abandi icyenda barakomereka.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Gashyantare 2026, mu masaha ya saa tatu n’igice , ibera mu Mudugudu wa Gashoro , muri uyu Murenge wa Tumba.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda , Superintendent of Police (SP) Emmanuel Kayigi, yabwiye UMUNOTA ko imodoka yakoze impanuka yari mu bwoko bwa Hiace .

Ati ” Imodoka ya Hiace Minibus yari itwaye abajyaga kuri paruwasi ya Tumba , bageze mu Mudugudu wa Gashoro, umushoferi bitewe nuko aho hantu hateye yihutaga, ni mu ikorosi, mu gukata ikorosi , agonga umukingo imodoka igwisha urubavu, umuntu umwe yitaba Imana, abandi icyenda barakomereka.

SP Kayigi avuga ko hakozwe ubutabazi aho abakomeretse bamwe bajyanywe kuvurwa ku Kigo Nderabuzima cya Tumba abandi bajyanywa mu Bitaro bya Nemba.

Yasababye abashoferi kwitwararika mu gihe batwaye

Ati ” Igikenewe ni ukugenda neza, ku muvuduko wagenwe kandi ni n’ukuzirikana ko ubuzima iyo bugiye cyangwa icyo cyikwirukansa , iyo ukoze impanuka ntabwo uba ukigezeho. Tuributsa abantu bose kwitwararika impanuka zo mu muhanda kuko bigaragara ko impanuka ziba ziterwa n’myitwarire y’abakoresha umuhanda.”

Yasabye abatwara ibinyabiziga kuzirikana ubukangurambaga bwa Turindane Tugereyo Amahoro.

Photos:

[fluentform id="3"]