sangiza abandi

Rulindo,Gatsibo hamenwe inzoga zafashwe zitujuje ubuziranenge

sangiza abandi

Kuri iki Cyumweru, ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo n’ubwa Gatsibo ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’abaturage bahuriye mu gikorwa cyo kumena inzoga zitujuje ubuziranenge ziherutse gukurwa ku isoko zagiye zifatirwa mu mirenge itandukanye.

Muri iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Buyoga mu Karere ka Rulindo, inzoga zamenwe ni izafatiwe mu nzu z’ubucuruzi, inganda zafunzwe ndetse n’ahandi zengerwa. Zamennwe n’abantu bambaye imyenda y’ubwirinzi yabugenewe zisukwa mu cyobo cyacukuwe kirekire.

Ni igikorwa kiri gukorwa hirya no hino mu Gihugu ,aho no mu karere ka Gatsibo Ubuyobozi,abaturage n’inzego z’umutekano, batangiye igikorwa cyo kwangiza inzoga zitujuje ubuziranenge, zakusanyirijwe kuri site y’Akarere iri mu Murenge wa Kiziguro, zikuwe mu Mirenge yose.

Muri aka karere ka Gatsibo hangijwe litiro 42787 , igikorwa kikaba kizakomeza.Izi nzoga ziri kumenwa nyuma y’uko hirya no hino humvikanye abaturage inzoga zizwi nk’ibyuma n’izindi zitujuje ubuziranenge zambuye ubuzima, abandi zibagiraho ingaruka z’uburwayi.

Ibi byatumye zicibwa ndetse n’inganda zazo zirafungwa na bamwe muri ba nyiringanda ubu bari mu maboko y’ubugenzacyaha.Polisi ishishikariza abantu bahisha izi nzoga zitemewe kuzerekana kugirango na zo zimenwe kuko uzazifatanwa nyuma na we azabihanirwa.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]