Umusaza wo mu mudugudu wa Gishinge akagari ka Murama mu murenge wa Kisaro ho mu karere ka Rulindo aravuga ko atewe ubwoba n’umuhungu we w’imyaka 25 uhora amuhoza ku nkeke amubwira ko azamwica naramuka atamuguriye igare.
Mu gihe abandi bana bakurana imihigo yo kwiteza imbere bakazamura n’ababyeyi bababyaye,mu murenge wa Kisaro mu karere ka Rulindo hari umusore w’imyaka 25 uvugwaho guhoza ku nkeke ababyeyi be ,ababwirako azabica nibaramuka batamuguriye igare.
Umusaza se umubyara avuga ko uyu mwana yahigiye kumwica naramuka atamuguriye igare amwifuzaho,aho mu buhamya bwe yagize ati “Yaje kumbwira ngo nimugurire igare igare ndaryemera ariko ntinze kubona amafaranga ngo ndimugurire atangira kuvuga ngo azatwica.Ubwo rero nijoro yaje ati nimutaringurira iki cyumweru nzakwereka”
Uyu musaza n’umukecuru bavuga ko baterwa ubwoba n’umuhungu wabo, ku buryo hari igihe bajya kurara mu gihuru bamwihisha kuko ahora ababwirako iri gare niritaboneka azamwica aho aba bavuga ko bamaze kurara mu gihugu inshuro eshatu kubwo guterwa ubwoba n’uyu muhungu bibyariye.
Abaturanyi babo na bo ngo bababazwa n’ibyo uyu muryango uri kunyuramo utotezwa n’uyu mwana bibyariye,bityo bagasaba ko hakorwa ibishoboka mu kurengera ubuzima bwabo mbere y’uko uyu muhungu ashyira mu bikorwa ibyo yahigiye kandi ahora yibutsa buri gihe.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kisaro Telesphore Uwamahoro yabwiye Radio 1 ducyesha iyi nkuru ko bagiye gukurikirana iki kibazo mu maguru mashya, uyu musore akaba yafashwa kujya mu myuga iciriritse akabona aho akura iri gare ariko atabanje guhangana n’umubyeyi.
Yongeye ho ko iki kibazo kiri bureberwe hamwe n’ubuyobozi bw’umudugudu maze uyu musaza n’umukecuru bakabona umutekano.








