Ikipe ya Gorilla FC yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 6 wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 31 Ukwakira 2025.
Uyu mukino watangiye saa Cyenda, wayobowe na Ngaboyisonga Patrick wari umusifuzi wo hagati. Yari yungirijwe na Ndayisaba David na Bazahire Aimable. Umusifuzi wa kane yari Mukiza Patrick mu gihe Komiseri yari Kayijuka Gaspard.
Gorilla FC yari mu rugo ni yo yasekewe no gufungura amazamu hakiri kuko ku munota wa 16 yanyeganyeje inshundura ku gitego cyinjijwe na Kalifa Traoré, rutahizamu mushya w’iyi kipe, wakinaga umukino we wa mbere muri Rwanda Premier League.
Nyuma y’iminota itandatu gusa, ku wa 22, Nduwimana Frank yatsinze igitego cya kabiri cyo guha umutekano iyi kipe.
Igice cya mbere cyarangiye Gorilla FC iyoboye umukino n’ibitego 2-0, ijya mu karuhuko ko kwitekerezaho yatangiye kwizera ko ishobora kuza guhirwa n’uyu mukino.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, ni bwo Bugesera FC yagerageje kwishyura ndetse ku munota wa 75 yabonye igitego cyinjijwe na Isingizwe Rodrigue.
Iyi penaliti yavuye ku ikosa ryakozwe na Myugariro wa Gorilla FC, Akayezu Jean Bosco, ryanamuviriyemo guhabwa ikarita itukura.
Bugesera FC yagerageje gukomeza gusatira ishaka igitego cyo kwishyura ariko abakinnyi ba Gorilla FC baba ibamba bituma umukino urangira begukanye amanota atatu ku ntsinzi y’ibitego 2-1.
Intsinzi Gorilla FC yabonye ni iya kabiri muri Shampiyona ndetse yatumye ifata umwanya wa gatatu n’amanota 10, mu gihe Bugesera FC, yo ifite amanota atandatu ku mwanya wa 11.
Umukino wabimburiye iy’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona y’u Rwanda wakinwe ku wa Kane, warangiye Gasogi United itsinze AS Muhanga igitego 1-0.
Mu yindi mikino iteganyijwe, Police FC izakira Mukura VS, Rutsiro FC yakire APR FC mu gihe Amagaju FC izacakirana na Musanze FC, ku wa Gatandatu.
Ku munsi wo Cyumweru, Gicumbi FC izakira Etincelles FC, Marine ihure na Rayon Sports mu gihe AS Kigali izisobanura na Kiyovu Sports.







