Abaturage bo mu Murenge wa Gishari mu Kagari ka Ruhimbi baterwa ipfunwe no kuba ibiro by’Akagari kabo biri mu kandi Kagari akaba ariho bajya gusabira serivisi.
Ni mu gihe abatuye mu Kagari ka Bwinsanga kubatswemo ibiro by’Akagari ka Ruhimbi bo babangamiwe n’uko bajya gushakira serivisi z’Akagari kure mu nyubako zishaje nyamara inyubako nshya yarahawe aka Kagari kandi.
Ni ikibazo abaturage bavuga ko bamaze igihe kinini babwira ubuyobozi. Bigaruka Pierre utuye mu Mudugudu wa Rwagahaya mu Kagari ka Ruhimbi yavuze ko ku giti cye yumva hanashyizweho umuganda wo kwiyubakira ibiro by’Akagari yawitabira cyane kugira ngo bibakureho ipfunwe ryo kujya kwakira serivisi mu kandi Kagari ngo nubwo ari hafi yabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko iki kibazo bakizi kandi ko bari kugishakira igisubizo kuko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka bashyizemo amafaranga yo kubaka ibiro bishya by’Akagari ka Ruhimbi.
Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko iki kibazo cyatewe n’uburyo haciwe imbibi aho usanga hari aho Akagari kubatswe aho Akagari kagabanira n’akandi bigatuma biba ngombwa ko gakorera aho hafi, yavuze ko bamaze kubona ko atari byiza ari nayo mpamvu bagiye kububakira ibiro by’Akagari kabo.





