Umugabo wo mu karere ka Rwamagana, yatawe muri yombi akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugore we w’imyaka 28 n’umwana we w’imyaka itatu.
Ibi byamenyekanye mu Gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 12 Gashyantare 2026, bibera mu Murenge wa Muyumbu, mu Kagari a Bujyujyu , mu Mudugudu wa Murehe, mu karere ka Rwamagana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu, Muhamya Aman, yabwiye UMUNOTA ko iperereza ku bantu bose bagize uruhare muri uru rupfu ryatangiye.
Ati ” Turacyakora iperereza ariko umugabo ni we wabaye utawe muri yombi. “
Gitifu Muhamya avuga ko uyu mubyeyi yasanganywe ibikomere bityo bikekwa ko yaba yishwe n’abantu bataramenyekana.
Yongeraho ko yaba umugabo n’umugore we bari baje gutura muri ako gace vuba kuko babaga i Kabuga bityo byagorana kumenya niba bari bafitanye amakimbirane .
Amakuru avuga ko aba bombi basanzwe bapfuye bari mu ishyamba riri hafi y’urugo rw’aho bari batuye.
Umugabo kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muyumbu muri aka karere ka Rwamagana .
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu, Muhamya Aman, yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe.
Ati ” Ni ukwihanganisha mbere na mbere uyu muryango wa nyakwigendera n’abandi bari baturanye , tugakomeza gushishikariza abantu kwirinda kugira nabi. Abantu barasabwa kugira uruhare mu gutanga amakuru ku nzego zbishinzwe mu gukurikirana inkomoko y’icyo cyaha.”
Andi makuru avuga ko uyu mubyeyi yakoreraga i Kabuga ariko agataha i Rwamagana kandi ko umugabo we ari we wajyaga ajya kumutwara buri munsi ariko ko ijoro ryacyeye ko atagiyeyo.
Kugeza ubu imirambo yajyanywe mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo ikorerwe isuzuma.








