sangiza abandi

Rwamagana: Umugabo ukekwaho kwica umugore we yaburaniye mu ruhame

sangiza abandi

Maniriho faustin wo mu karere ka Rwamagana n’abagabo babiri aribo Kwizera Dieu Donne na Saleh Ali Manishimwe, bareganwa, baburanishijwe mu ruhame, mu nteko z’abaturage, baregwa kugira uruhare mu rupfu rw’umugore we witwa Murekatete Jacqueline.

Ni iburanisha ryabaye ku wa 9 Ukuboza 2025, mu Murenge wa Kigabiro , mu Karere ka Rwamagana, ubwo hatangirizwaga icyumweru cyahariwe ubutabera.

Urupfu rwa nyakwigendera rwamenyekanye ku wa 26 Kamena uyu mwaka, mu Mudugudu wa Bacyoro, mu Kagari ka Sibagire, muri uyu Murenge wa Kigabiro.

Bari imbere y’inteko iburanisha, bose bireguye bahakana ibyaha gusa Maniriho agashija umwe mu bo bareganwa.

Yavuze ko uwo bareganwa yahamagaye umugore we bityo akamubwira ko ataryama batavuganye.

Yongeyeho ko yaje kuza, agasanga umudamu we mu ruganiriro, akamusaba kuzimya televiziyo no kujya kuganirira hanze.

Ati ” Barasohoka bajya hanze, bageze hanze aza kumusunika, igare yari riramukomeretsa,abonye avuye amaraso akura icyuma cyari ku igare,akimutera ku ijosi ahita yitura hasi.”

Uyu avuga ko uwo arega yitwa Manishimwe yari yaremereye ubushinjacyaha ko yakoze icyo cyaha ndetse abikorera inyandiko mvugo .

Ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa burundu bugaragaza ko ukwiregura kwabo nta shingiro gufite.

Ni mu gihe abana batanu ba nyakwigendera nabo baregera indishyi ingana na miliyoni 60 Frw. Gusa buri mwana agahabwa miliyoni 10 fwr naho umubyeyi wa nyakwigendera agahabwa miliyoni 8 Frw.

Icyemezo cy’urukiko kizasomwa ku wa 12 Ukuboza 2025 ku isaha ya saa munani nabwo mu ruhame.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]