Senateri Dr. Charles Muligande yasabye ko Leta guhagarika ibikorwa by’imikino y’amahirwe izwi nka “Betting” nk’uko yahagaritse inzoga z’ibyuma, avuga ko biri gukenesha urubyiruko bigasenga ingo nyinshi.
Yabibwiye Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva wari mu Ntekon Ishinga Amategeko aganira n’abasenateri n’abadepite ku bikorwa bya Guverinoma bijyanye no guteza imbere urwego rw’Imari.
Senateri Muligande asanga mu bidindiza iterambere ry’abantu harimo kwijandika mu rusimbi rukabacucura utwabo yewe n’abafite ingo zigasenyuka biturutse ku mafaranga aba atikirira muri ibyo yagahahiye urugo.
Ati “ Kubera iki kibazo hari abantu bagenda bakena, kandi si no gukena gusa, kiragenda kinasenya ingo. Turagirango rwose nk’uko Guverinoma yahagurukiye kurwanya ibyuma ihagarukire no kurwanya urusimbi.”
Yakomeje agira ati “Urasanga abantu bakora batakibasha kujyana abantu babao mu mashuri kandi bakoze. Iki kibazo mugihagurukire kuko bizafasha abantu kubaho no kwizigamira mu guteza imbere urwego rw’imari.”
Minisitiri w’Intebe yasubije ko Leta imaze igihe ihagarika zimwe mu nzu zikinirwamo iyi mikino nubwo atari zose, ariko ko Leta izareba uko yakwiga kuri icyo kibazo, yizeza ko koko bikwiye ko hafatwa ingamba zo kugihagarika kuko bigaragara ko gisubiza inyuma iterambere rya bamwe.
Ati “Turaza kureba kuko ingamba ingamba zafashwe zitakiranduye cyose. “
Ubwo muri Mata 2025 hemezwaga itegeko rishyiraho umusoro ku musaruro, bamwe mu badepite bagaragazaga ko imikino y’amahirwe itari ikwiye gushyirirwaho imisoro, ahubwo yari ikwiye gukumirwa mu kurengera ubuzima bw’Abaturarwanda.
Icyo gihe Depite Ntezimana Jean Claude yagaragaje ko hashingiwe ku ngaruka imikino y’amahirwe igira ku buzima bw’abaturage, hari hakwiye izindi ngamba zitari ukuyisoresha kuko bituma bayifata nk’ibintu byemewe.









