Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore, She Amavubi, yasezerewe mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Imikino Olempike ya 2028 nyuma yo gutsindwa na Ethiopia ibitego 2-1 mu mikino yombi.
Mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Dire Dawa Stadium muri Ethiopia ku wa 13 Ukwakira 2026, Ethiopia yanganyije nu Rwanda igitego 1-1, ihita ikatisha itike yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho.
Igitego cya Ethiopia cyatsinzwe na Mesay Temesgen, cyongera amahirwe y’iyi kipe yo gukomeza nyuma yo gutsinda umukino ubanza wabereye i Kigali.
Mu mukino ubanza wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa 7 Ukwakira 2026, Ethiopia yari yatsinze She Amavubi igitego 1:0 cyabonetse mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, ubwo Lydia Uzayisenga yitsindaga igitego.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Evelyne Ishimwe Mizero ni we watsinze igitego cy’ikipe y’igihugu mu mukino wo kwishyura, ariko nticyabashije kuyifasha gukomeza muri iri jonjora.
Ibi bivuze ko Ethiopia yakomeje n’ibitego 2-1 mu mikino yombi, mu gihe urugendo rwa She Amavubi mu gushaka itike yo kwitabira Imikino Olempike ya 2028 izabera i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rurangiriye aha.














