sangiza abandi

Shenseea yageze i Kigali, ateguza igitaramo cy’amateka – AMAFOTO

sangiza abandi

Chinsea Linda Lee umenyerewe cyane ku izina Shenseea mu ruhando rwa muzika ku rwego mpuzamahanga yamaze kugera i Kigali aho ategerejwe mu gitaramo, Fresh Year , Fresh Riddims.

Iki gitaramo kizabera mu nyubako ya BK Arena ku wa Gatandatu tariki ya 03 Mutarama 2026.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, nibwo Shenseea yageze i Kigali aho yakiriwe n’abamwe mu bakunzi b’inganzo ye, ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, giherereye i Kanombe.

Uyu muhanzikazi yahise abwira abafana be ko bazanyurwa n’igitaramo azakora abasaba kuzaza ari benshi.

Shenseea umenyerewe mu ndirimbo zirimo: ‘Hit and run’, ‘Lighter’ n’izindi akubutse muri Nigeria aho yasendereje umunezero imitima y’abakunzi b’indirimbo ze mu gitaramo Detty December,  yakoreye mu Mujyi wa Lagos , tariki ya 30 Ukuboza 2025.

Igitaramo Shenseea azakorera i Kigali azafatanyamo n’abandi bahanzi barimo, Mavado ukomoka muri Jamaica na we wamaze kugera i Kigali, King Kivumbi, umuhanga mu kuvanga imiziki, Dj Lamper na Contact Makeda.

Amatike y’iki gitaramo atarashira ku isoko, igura amafaranga macye ni ibihumbi 15 mu myanya isanzwe, ni mugihe ihenze ari amafaranga ibihumbi 150 mu myanya y’icyubahiro.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]