Urubanza rw’ubujurire rwa Sosthène Munyemana, umwe mu bakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, rwongeye kuburanishwa mu Rukiko rushinzwe gusubirishamo imanza i Paris mu Bufaransa.
Ni urubanza rwakomeje kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 ukwakira 2025 mu Bufaransa mu murwa Mukuru w’ubufaransa.
Mu nshamake y’amateka ya Munyemana Yavuze ko yavutse mu 1955 i Musambira,ubu ni mu karere ka Kamonyi, yiga ubuvuzi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, nyuma akihugura i Bordeaux mu Bufaransa mu buvuzi bw’indwara z’abagore.
Munyemana, yahoze ari umuganga w’indwara z’abagore n’umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Yakatiwe mu 2023 igihano cy’imyaka 24 y’igifungo ku byaha bya Jenoside , ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha muri Jenoside, ariko aza kujurira urwo rubanza..
Mu minsi ya mbere, urukiko ruzaha umwanya abatangabuhamya b’uruhande (context witnesses) batanga amateka, imiterere y’imibereho n’ubutegetsi mu Rwanda mbere na nyuma ya Jenoside.
Muri bo harimo Colonel Gil Chevalier wo kuri Ambasade y’u Bufaransa i Kigali, abaganga b’Abafaransa bakoranye n’uregwa, umugore n’umuhungu wa Munyemana ndetse na Munyemana ubwe.
Mu batangabuhamya b’inzobere harimo Hélène Dumas, umushakashatsi w’Umufaransa umaze imyaka 20 akora ku mateka ya Jenoside, yerekana ko Jenoside yateguwe kandi ishyirwa mu bikorwa, anasobanura ko amacakubiri hagati y’Abahutu n’Abatutsi ari umusaruro w’ubukoloni.
Umucamanza Damien Vandermeersch wo mu Bubiligi yatanze ubuhamya ku bushakashatsi bwe mu Rwanda no ku manza z’abakekwaho Jenoside mu Bubiligi, yanenze uruhare rw’Ababiligi mu gutera amacakubiri ndetse n’uburyo abasirikare ba UNAMIR basize abasivile mu 1994.
Vandermeersch yavuze ko ubwicanyi bwabereye i Butare bwari bufite gahunda kandi bwakwirakwiriye hose, aho n’abayobozi batari abahezanguni bahuye n’igitutu cy’abahezanguni.
Ibyaha Munyemana ajuririra ni ibyaha bya jenoside n’ ibyaha byibasiye inyokomuntu yari yarahamijwe n’urukiko rwa Rubanda kuwa 20 Ukuboza 2023.
Muri uru rubanza rw’ubujurire abatangabuhamya bariyongereye ukurikije abitabiriye mu gihe cyo kuburana mu rubanza rwa mbere aho kuri ubu abatangabuhamya ari 70 mu gihe bari 67 ubwo yaburanaga mu 2023.
Uru rubanza rwatangiye kuburanishwa taliki ya 16 Nzeri rukaba ruzarangira taliki 24 Ukwakira 2025.






