Tariki 11 Kamena 1994 ni umunsi wa 67 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, ukaba uwa 162 mu minsi igize umwaka. Kuri uyu munsi kandi leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi ari nako Inkotanyi zikomeza kubohoza uduce dutandukanye zinatabara Abatutsi mu bice byo hirya no hino mu gihugu.
Kuri uyu munsi Guverinoma ya Kambanda yakomeje gushaka uburyo bwo guha abaturage imbunda n’ibindi bikoresho byo kwifashisha mu kwihutisha Jenoside mu bice Inkotanyi zari zitarabohoza.
Ku munsi nk’uyu, tariki ya11 Kamena 1994, Ingabo za FPR Inkotanyi zari zikomeje kubohora Abatutsi bicwaga n’Interahamwe hirya no hino mu gihugu.
Uwo munsi, interahamwe ziyobowe na Obed Ruzindana wari umucuruzi ukomeye akanazitwara mu modoka ye, zishe Abatutsi benshi bari barahungiye mu misozi ya Bisesero.
Bisesero ni agace kari gatuwemo n’Abatutsi benshi bageraga ku bihumbi 60, mu gihe cya Jenoside hakaba harabaye amateka yo kwirwanaho kwabo mu buryo bukomeye ku buryo bagejeje mu kwezi kwa Gicurasi 1994 abicanyi batarabasha kubameneramo.
Mu Bisesero hahungiye kandi hanicirwa Abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.









