sangiza abandi

Tariki 13 Kamena 1994: France Inter yemeje ko Bagosora yatanze intwaro i Nyarubuye.

sangiza abandi

Tariki 12 Kamena 1994 ni umunsi wa 68 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, ukaba uwa 163 mu minsi igize umwaka. Kuri uyu munsi kandi leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi bari bakihishe mu bice bimwe na bimwe ari nako Inkotanyi zikomeza kubohoza uduce  dutandukanye zinatabara Abatutsi mu bice byo hirya no hino mu gihugu.

Ku wa 13 Kamena 1994, umunyamakuru w’Umufaransa Daniel Mermet yanyujije kuri radiyo y’igihugu ya Bufaransa, France Inter, ibiganiro by’ibandaga ku marorerwa Interahamwe n’Ingabo z’igihugu FAR bakoreraga mu Rwanda. 

Mu kiganiro cye cyakundwaga cyane cyitwaga “Là-bas si j’y suis”, yavuze uburyo Colonel Théoneste Bagosora (wari umwe mu bayobozi b’ikirenga mu cyahoze ari Minisiteri y’Ingabo no mu migambi ya Jenoside) yatanze intwaro i Nyarubuye mu Burasirazuba bw’u Rwanda kugira ngo bice Abatutsi.

Ibyo Daniel Mermet yatangaje yabishingiye ku buhamya bw’umukobwa witwaga Valentine Iribagiza. Uyu mukobwa yarokotse ubwicanyi ndengakamere bwabereye kuri Paruwasi ya Nyarubuye, amara iminsi yihishe mu mirambo y’ababyeyi n’abaturanyi be bishwe.

Ubu buhamya bwafashije amahanga n’Abafaransa by’umwihariko kumenya neza inkuru mpamo y’iyicwa ry’Abatutsi n’uburyo uyu mugambi wari uteguye ku rwego rwo hejuru n’abayobozi b’ingabo.

Kuri iyi tariki kandi ni bwo Ingabo za RPA zabohoye Umujyi wa Gitarama aho Guverinoma y’inzibacyuho yakoreraga, gusa muri icyo gihe, iyi guverinoma yari yamaze kwerekeza ku Gisenyi tariki ya 10 Kamena.

Photos:

[fluentform id="3"]