sangiza abandi

Tariki ya 01 Gicurasi 1994: Abatutsi ibihumbi 30 biciwe ku musozi wa  Karama abandi ku Nyundo 

sangiza abandi

Tariki 01 Gicurasi 1994 ni umunsi wa 25 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, ukaba uwa 121 mu minsi igize umwaka. Kuri uyu munsi leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi mu bice bitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Kuri uyu munsi Abatutsi benshi biciwe ku musozi wa Karama mu Karere ka Nyanza no muri Kiliziya ya Nyundo mu karere ka Rubavu.

Umusozi  wa Karama uherereye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, Komini Ntyazo, Segiteri ya Karama ukaba warakoraga ku maselire ya Kankima na Karuyumbu, ubu ni mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Ntyazo, Akagari ka Cyotamakara.

Tariki ya 01 Gicurasi 1994, Abatutsi bari kuri uyu musozi bagoswe n’igitero cy’Interahamwe  gikomeye cyari kigamije kubatsemba bose ndetse zafunze amayira yose yaganaga ku musozi wa Karama mu rwego rwo kubabuza guhunga. 

Icyo gihe Abatutsi birwanyeho umwanya ariko kubera ubwinshi bw’amasasu n’imbaraga z’abicanyi ntabwo babashije kurwana umwanya munini. Abicanyi barazamutse babakubira ku musozi batangira kubarasa, kubatera gerenade no kubicisha intwaro gakondo ndetse n’abageragezaga guhunga bicirwaga aho babategeye munsi y’umusozi. 

Ubwicanyi bwo ku musozi wa Karama bwamaze amasaha arenga ane nabwo ari uko abicanyi bakomwe mu nkokora n’imvura. Nyuma yo kubica batwaye inka zabo n’ayandi matungo magufi, basahuye n’ibindi bikoresho bitandukanye no kubacuza imyenda.

Bakeya babashije kurokoka ubwo bwicanyi ni abahungiye mu ishyamba n’ibihuru byari hafi aho. Muri rusange ku musozi wa Karama hiciwe abatutsi barenga 30.000, imirambo yabo bayisize ku gasozi kubera ko yari myinshi cyane abandi babashyize mu miringoti.

Kuri iyi tariki kandi Abatutsi benshi biciwe muri Kiliziya ya Nyundo no mu nkengero zayo.  

Mbere y’uko ubu bwicanyi bwo ku ya 01 Gicurasi 1994 bukorwa habanje kuba ubukangurambaga bwakozwe n’Interahamwe zisaba abari bihishe hirya no hino mu bihuru, mu mazu n’ahandi ngo baze basange abandi ku Nyundo ku buryo bagiye bahajya buhoro buhoro bari bamaze kuba benshi. Hari n’abari baraje baturutse za Kivumu muri Nyamyumba n’ahandi.

Tariki 01 Gicurasi 1994, ahagana  mu masaha ya saa kumi z’umugoroba ni bwo Interahamwe zagabye igitero simusiga ku Nyundo no munkengero zayo aho zari zivuye muri Nyabihu na Kibirira zirimo abitwaga Abanyakiganda zuzuye imodoka za Daihatsu ebyiri zari iz’Uruganda rw’Icyayi rwa Nyabihu. 

Harimo kandi n’interahamwe z’aho hafi muri Muhira, Mahoko, Rubumbati n’ahandi. Ubwo bwicanyi bwakozwe mu rwego rwo gutanguranwa kugira ngo Umuryango wa CICR utaza kubatwara batarabica.

Umuntu wa mbere warashwe muri uwo mugoroba ni umugabo wo mu bigogwe witwaga SERUSHYANA bakundaga kwita Konseye wari umuyobozi w’izo mpunzi.

Muri uwo mugoroba hishwe Abatutsi bagera ku 1000. Abarokotse ubwo bwicanyi ni abantu bari abasore bashoboye gusimbuka bakirukira mu bihuru mu nkengero za Diyosezi na bo baje kubahigisha imbwa muri iryo joro. 

Abandi ni abasizwe mu Kiliziya bari mu mirambo na bo bakaza kuvamo nijoro kuko abicanyi bose n’abanjarume bari bahamaze imyaka bari bamaze kugenda.

Muri rusange ubwicanyi bwakorewe abatutsi ku Nyundo bwakozwe n’Abasirikare bo muri Gisenyi ndetse n’Abajandarume babaga ku Nyundo, Interahamwe n’impuzamugambi za CDR. Bishwe hakoreshejwe za gerenade zaterwaga mu Kiliziya ndetse n’intwaro gakondo.

Tariki 5 Gicurasi 1994 Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Nyundo

Photos:

[fluentform id="3"]