Abahanzi The Ben na Diamond Platnumz bategerejwe i Kampala muri Uganda, aho bazitabira ibirori byihariye byiswe ‘Private Meet and Greet’, bizahuza abakunzi babo.
Ibi birori biteganyijwe ku mugoroba wo ku wa 29 Ukwakira 2026, bibere muri Kampala Marriott Hotel, aho abazabyitabira bazagira umwanya wo guhura n’aba bahanzi, gufatana amafoto ndetse no gusangira ifunguro ry’umugoroba.
Kugira ngo umuntu yitabire ibi birori, asabwa gufata ameza, aho igiciro cy’ameza gitangirira kuri miliyoni eshanu z’amashilingi ya Uganda, ni ukuvuga hafi miliyoni 1.8 Frw.
Abazaba bari muri ibi birori kandi bazasusurutswa na Sheila Gashumba, usigaye akoresha izina rya Dj Lil Stunner, ndetse na Myko Ouma uzwiho ubuhanga mu gucuranga gitari.
Ibi birori bizaba umunsi umwe mbere y’uko The Ben na Diamond Platnumz basusurutsa abazitabira igitaramo cy’urwenya cya ‘Comedy Store’, giteganyijwe ku wa 30 Ukwakira 2026 i Kampala.









