The Ben na Pamella babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, bagaragaje ko bari hafi kwibaruka impfura yabo, nyuma y’umwaka barushinze.
Ni amashusho bashyize ku rubuga rwa Instagram kuri uyu wa gatatu, tariki ya 25 Ukuboza 2024, ateguza indirimbo ‘True Love’ ya The Ben ndetse izagaragaramo umugore we Pamella.
Aba bombi baritegura kwibaruka nyuma y’umwaka barushinze, dore ko baherutse kwizihiza isabukuru y’umwaka bakoze ubukwe, ku wa 23 Ukuboza 2024.
Aya mashusho bayashyize hanze nyuma y’andi yagaragayemo Pamella wari umaze igihe atagaragara ku mbuga nkoranyambaga, ararikira abakunzi babo kuzitabira igitaramo cy’umugabo we yise ‘The New Year Groove’, kizaba tariki ya 1 Mutarama 2025 muri BK Arena.





