Ubwo habaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi mu karere ka Muhanga,hagaragajwe ko Leta mbi yahemukiye abaturage bayo ubwo yaguraga intwaro zo kurimbura Abatutsi,ndetse n’amadini atakarizwa ikizere kuko n’abayahungiyemo bishwe.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abaturage abayobozi mu nzego zitandukanye hibukwa abishwe dore ko kuri iyi Taliki ari bwo Inkotanyi zafashe Kabgayi zigahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Mu ijambo rye Visi perezida wa Ibuka Christine Muhongayire yavuze ko Abatutsi batotejwe bigizwemo uruhare na Leta mbi ,aho yacuze umugambi wo kubarimbura kugeza inaguze intwaro zirimo imipanga n’amasazsu byo kubicisha ari na byo byifashishijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Aha avuga ko Leta yahise itakarizwa icyizere ndetse n’amadini muri rusange atakarizwa ikizere kuko abahungiye mu Kiliziya n’insengero abicanyi babasanzemo bakahabicira.
Yagize ati “Twataye ikizere ku madini abantu barahagurukaga bakavuga bati reka tujye mu kiliziya y’Imana ntacyo tuzahabera.Tujye mu madini mu nsengero turebe ko aho ho twahaba kubera yuko Imana irahari urupfu ibyaribyo byose ntiruhari.Insengero bazidutwikiramo amadini bayadutwikiramo.Ikizere rero kirarangira.
Hon. Christine Muhongayire yagaragaje ko abatutsi mbere ya 1994 bari bagoswe n’urupfu urupfu udashobora gusobanura kandi ruteye ubwoba,aho bicaga ababyeyi abakecuru n’abasaza n’abana ntaho guhungira hahari.
Yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa ariko ko nyuma y’ibyo byose Inkotanyi zahagobotse zigatabara abicwaga azishimira ko zabaye intwari zihagarara ahakomeye.
Yashimiye kandi Leta y’ubumwe yaje igahumuriza abanyarwanda bose bakaba abanyarwanda ntibabe abahutu ntibabe abatutsi Leta ikaba ibitaho bose abantu bose bakiga bakiteza imbere nta vangura aho yereka abanyarwanda bose ko igihugu bagisangiye.
Aha I Kabgayi ni hamwe mu hahungiye Abatutsi benshi muri Jenoside, baturutse muri komine Rutobwe, Nyabikenke, Kayenzi na Rukoma no mu bindi bice by’igihugu. Interahamwe zaje kuhashyira bariyeri ikumira kandi ikicirwagaho Abatutsi bahungaga berekezayo.Ubwo ni na ko urugamba rw’inkotanyi rwo guhagarika Jenoside rwasatiraga Kabgayi.
Tariki ya 02 Kamena 1994 impunzi z’Abahutu zazindutse zihunga nyuma yo kumenya ko Inkotanyi ziri hafi gufata Kabgayi, maze hasigara Abatutsi muri rusange bari bategereje kurimbura bose, ndetse nabo biteguye gupfa kuko bari bamaze kugotwa n’abicanyi.Cyakoze ntibyakunze kuko kuri iyi taliki ya 2 Kamena Inkotanyi zahise zihagera bararokoka.
Muri iki gikorwa cyo kwibuka kandi hanashyinguwe mu cyubahiroimibiri 8 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.









