sangiza abandi

“Twese dushyire hamwe,tugirane igihango n’igihugu” Col Gaspard

sangiza abandi

Lt Col Gaspard Harerimana,umuyobozi mukuru ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’ingabo, yavuze ko nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahise agirana igihango n’Inkotanyi, afata icyemezo cyo kuzajya mu gisirikare anaboneraho gusaba urubyiruko na rwo kugirana igihango n’igihugu.

Ni mu kiganiro kigaruka ku rubyiruko mu mateka y’u Rwanda, yagejeje ku bitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko, Igihango cy’Urungano, ryitabiriwe n’abagera ku 2000 kuri uyu wa Gatandatu.

Col Gaspard yagaragaje ko ubwitange bw’inkotanyi no kongera kubaka Igihugu byatewe n’umuyobozi ufite icyerekezo kugirango u Rwanda rukomeze rurusheho kwiyubaka,asaba urubyiruko gukomerezaho mu kurinda ibyagezweho byose biherekejwe no kugira ikinyabupfura.

Yagize ati”Igikenewe ni uko urubyiruko rufatira aho tugeze uyu munsi, hanyuma rukarinda ibyagezweho. Ni ukuvuga ngo igihe cyose tudafite disipuline n’ubundi twazasanga n’ibyagezweho tubisenye cg se tukareka ababisenya bakabisenya”.

“Birasaba rero ko urubyiruko rufata inshingano iyo urebye urubyiruko rwabohoye igihugu wasangaga bari mu myaka abenshi hano bafite”.

Col Gaspard yavuze ko buri wese arebwa no guharanira iterambere ry’igihugu.

Ati” Bityo rero ni inshingano zacu kugirango dufatire ahongaho tugirane igihango n’igihugu uwariwe wese amateka waciyemo yose , uwariwe wese biramureba twese dushyire hamwe tugirane igihango n’igihugu ntituzongere gusubira hahandi ahubwo dutere imbere.

Lt Col Harerimana yavuze ko mu 2002, ari bwo yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda, RDF ariko icyatumye agirana icyo gihango na RPA ni uburyo yarokotsemo, aho yabaye umusirikare ku mutima mu 1994 ariko kubera ko yari akiri muto afite imyaka 13, bategereje imyaka iruzura yinjira muri RDF mu 2002.”

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]