Kuri uyu wa Gatanu, biteganyijwe ko Perezida Kagame ari bugirane ikiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean Noel Barrot woherejwe na Perezida Emmanuel Macron mu rwego rwo gushakira igisubizo umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru dukesha Radio mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, avuga ko iyi ntumwa y’u Bufaransa yohererejwe u Rwanda na RDC, aho yakiriwe na Perezida Felix Tshisekedi ku wa Kane, mbere yo kugera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu.
Ibiro bya Perezida wa RDC, byatangaje ko ibiganiro hagati y’abayobozi bombi byamaze igihe kigera mu isaha, Tshisekedi amusobanurira ibihe igihugu cye kiri gucamo by’umwihariko mu Burasirazuba bwacyo.
Uruzinduko rwa Jean Noel Barrot rukurikira ikiganiro Perezida Macron aherutse kugirana kuri telefoni na Perezida Kagame na Tshisekedi ku kibazo cy’umutekano muke, wafashe indi ntera mu ntangiriro z’icyumweru ndetse ugasiga Umujyi wa Goma ufashwe n’Umutwe wa M23.
RDC imaze igihe kinini ishinja u Rwanda gufasha M23, ibi u Rwanda ruhakana ndetse n’uyu Mutwe ku ruhande rwawo uvuga ko udafite aho uhuriye n’u Rwanda, ahubwo ugizwe n’Abanye-Congo barwanira uburenganzira bwabo, bambuwe kubera abo bari bo.
Mu bihe bitandukanye Perezida Tshisekedi yagiye asabwa kwicarana ku meza y’ibiganiro na M23, mu rwego rwo gukemura ikibazo mu mizi yacyo, ariko uyu mukuru w’igihugu aratsemba, ahubwo akomeza guhamagarira amahanga kuba yafatira ibihano bikomeye u Rwanda.
Ku ruhande rw’u Rwanda rugaragaza ko bikwiriye ko Perezida Tshisekedi yicarana na M23 hagakemurwa ikibazo cyateye ibihumbi by’Abanye-congo b’Abatutsi guhunga iki gihugu mu myaka irenga 20 ishize, ndetse n’uyu munsi bakaba bakirwanira ubu burenganzira bamburwa umunsi ku munsi.







