Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, yatangaje yaganiriye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, ku bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RD Congo ndetse n’ibijyanye n’ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwafashe ndetse n’uburyo bwo kurwanya imitwe y’itwaje intwaro.
Massad Boulos yatangaje ko kandi banaganiriye ku bikorwa bindi by’ubufasha bukenewe n’abaturage bagizweho ingaruka n’intambara yo mu Burasirazuba bwa RDCongo ndetse n’uburyo ibintu ibintu byakongera gusubira mu buryo.
Ati “Twanaganiriye kandi ku gukemura ibibazo byihutirwa by’ubutabazi byugarije abaturage bagizweho ingaruka n’intambara, ndetse dusuzuma no kuri gahunda ihuriweho yo guteza imbere ubukungu mu Karere (REIF), irimo ibijyanye n’ingufu, ibikorwaremezo, uruhererekane rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuzima rusange, ubukerarugendo n’ubucuruzi nyambukiranyamipaka, izaba umusingi w’amahoro binyuze mu kurema inyungu z’ubufatanye n’iterambere rirambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.”
Muri Mata uyu mwaka , Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano agena “amahame y’ibanze mu miyoborere, umutekano n’ibijyanye n’ubukungu” azafasha akarere kubyaza umusaruro amahirwe kifitemo.
Gusa ishyirwa mu bikorwa amasezerano y’amahoro asa naho atagezweho aho umutwe wa M23 ukomeje gushinja leta ya RDCongo gukomeza kuyigabaho ibitero no kwibasira Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.





