U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bigiye kongera guhurira mu biganiro bigamije gushimangira amahoro n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Ibi biganiro bizabera mu nama y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, binyuze muri Komisiyo Ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, mu ishami ryihariye riishinzwe Afurika.
Iyi nama izaba ku wa 22 Mutarama 2026, ikazibanda ku nsanganyamatsiko igaruka gushimangira umubano mwiza n’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda binyuze mu masezerano ya Washington ayobowe na Perezida Donald Trump.
Iyi nama igiye kuba mu gihe u Rwanda na Congo biherutse gushyira umukono ku masezerano y’amahoro, yasinywe tariki ya 4 Ukuboza 2025, i Washington DC, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ayobowe na Perezida Trump.
Aya masezerano y’amahoro yari mu byiciro bitatu by’ingenzi birimo amahame shingiro agenga amasezerano y’amahoro, ashimangira kubaha ubusugire bwa buri gihugu, kutivanga mu bibazo by’imbere mu kindi no gukemura amakimbirane mu nzira z’amahoro.
Hari kandi igice cy’amasezerano yihariye y’amahoro agamije guhagarika burundu imirwano n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’Akarere n’igice cyo guteza imbere ubufatanye bw’akarere mu by’ubukungu, ubuhahirane no kwihuza mu nzego zitandukanye zigamije iterambere rusange.
Inama izabera muri Kongere ya Amerika izagaruka ku ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano, aho ageze ashyirwa mu bikorwa, n’uruhare rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gukurikirana no gushyigikira inzira y’amahoro hagati y’u Rwanda na Congo.
Hazatanga ubuhamya Ms. Sarah Troutman, Umuyobozi wungirije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika ushinzwe Afurika, ari na we uzatanga ishusho rusange y’uko Amerika ibona uru rugendo rw’amahoro n’icyakorwa kugira ngo rugerweho burundu.
Kongera guhuza u Rwanda na Congo ku meza y’ibiganiro ni intambwe ikomeye izafasha kugabanya amakimbirane amaze igihe mu Burasirazuba bwa Congo.
Ibi biganiro bigiye kuba mu gihe ubutegetsi bwa RDCongo bwakomeje kwijundika u Rwanda ko bushyigikiye umutwe wa AFC/M23 uhanganye na leta .
Ni ibintu byakomeje kwamaganirwa kure ndetse rugatanga ubuhamya ko ahubwo rwafashe ingamba z’ubwirinzi kubera umugambi wa Leta ya RDCongo wo gutera u Rwanda .
Ibi biganiro kandi bigiye kuba mu gihe uyu mutwe wa AFC/M23 waro waramaze kuva byuzuye mu mujyi wa Uvira wari warafashe mu ntangiriro z’Ukuboza 2025 , ariko ku busabe bw’umuhuza muri iki kibazo, ukemera kubyubahiriza.







