sangiza abandi

U Rwanda na Djibouti byasinyanye amasezerano agamije guteza imbere ishoramari

sangiza abandi

U Rwanda na Djibouti byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye agamije gushimangira ubufatanye mu by’ubukungu no guteza imbere ishoramari ry’ibihugu byombi.

Aya masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean Guy Afrika, ndetse na Mahdi Darrar Obsieh, uyobora Urwego rwa Djibouti rushinzwe guteza imbere Ishoramari (Djibouti Investment Promotion Agency).

Aya masezerano azibanda ku guhanahana ubumenyi n’ubunararibonye hagamijwe guteza imber ishoramari, korohereza abashoramari kubona amakuru n’amahirwe ahari, no gushishikariza ishoramari rihuriweho mu nzego zirimo ibikorwaremezo, ikoranabuhanga, ubwikorezi, ubucuruzi n’inganda.

Ubu bufatanye buzafasha u Rwanda na Djibouti kungukirana ku mahirwe buri gihugu gifite, by’umwihariko Djibouti nk’igihugu gifite ibyambu bikomeye .

U Rwanda na Djibouti bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bufatanye mu bya dipolomasi, ubucuruzi n’umutekano.

Mu 2017, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano atanu ari mu ngeri zinyuranye.

Arimo ajyanye n’ibikorwa by’ingendo zo mu kirere hagati y’ibihugu byombi, ajyanye n’iterambere ndetse n’umutekano w’ishoramari, ajyanye n’ubufatanye mu ikoranabuhanga, ajyanye no gukuriraho ikiguzi cya visa abadipolomate ndetse n’abafite pasiporo za serivisi hamwe n’ajyanye no gushyiraho komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi.

Umubano wa dipolomasi hagati y’ibihugu byombi watangiye mu 2005, aho kuva icyo gihe byagiye bikomeza kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi waranzwe kandi no kugabirana ubutaka, aho u Rwanda rumaze guhabwa ubuso bungana na hegitari 60 ku byambu by’iki gihugu, mu gihe u Rwanda rwahaye iki gihugu izigera ku 10 mu gace kahariwe inganda.

Photos:

[fluentform id="3"]