U Rwanda na Jordanie byashyize umukono ku masezerano agamije guteza imbere ubufatanye mu ikoranabuhanga, by’umwihariko mu gutanga serivisi za Leta hifashishijwe ikoranabuhanga, guhererekanya ubumenyi no guteza imbere guhanga udushya.
Aya masezerano yashyiriweho umukono i New York, ku wa 23 Nzeri 2026, aho yasinywe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo w’u Rwanda, Paula Ingabire, na Minisitiri w’Ikoranabuhanga no Kwihangira Imirimo wa Jordanie, Sami Smeirat.
Ubu bufatanye buzibanda ku guhanahana ubumenyi n’ubunararibonye mu bijyanye na serivisi za Leta zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ndetse no gushaka uburyo inzego z’ibihugu byombi zakorana mu gushyira mu bikorwa imishinga ifatika.
Jordanie izasangiza u Rwanda ubunararibonye mu kubaka no gucunga urubuga rumwe ruhurizwamo serivisi zitandukanye, ruzwi nka Super App.
Uru rubuga rutanga serivisi zitandukanye zirimo kwishyura, guhaha, gutwara abantu, gutumiza ibiribwa ndetse na serivisi za Leta, bigatuma umuturage azibona ahantu hamwe akoresheje ikoranabuhanga.
Minisitiri Paula Ingabire yavuze ko ibiganiro by’impande zombi byibanze ku gushaka uburyo ubumenyi n’ubunararibonye buri muri buri gihugu byakoreshwa mu guteza imbere serivisi zitangirwa abaturage.
Yagize ati: “Impande zombi zaganiriye ku mahirwe yo gusangira ubumenyi, ubufatanye hagati y’inzego ndetse no gusurana, kugira ngo amasezerano y’ubufatanye ahinduke ibikorwa bifatika.”
Aya masezerano aje mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbere ikoranabuhanga mu rwego rwo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi no koroshya uburyo abaturage babona serivisi za Leta.
Mu rugendo rw’akazi i New York, Minisitiri Ingabire yanitabiriye inama yateguwe na Anthropic, ikigo kizwi cyane kuri Claude, urubuga rw’ubwenge buhangano (AI).
Iyo nama yahuje abahagarariye za Guverinoma, imiryango mpuzamahanga, inzego z’ubutabazi n’abafatanyabikorwa mu ikoranabuhanga, baganira ku buryo AI yakoreshwa mu guteza imbere ubuzima, uburezi, ubushakashatsi na serivisi z’ubutabazi.
Haganiriwe kandi ku kongera ubushobozi bw’inzego n’abantu ndetse no guteza imbere ibikorwaremezo bikenewe kugira ngo AI ikoreshwe ku buryo bwagutse.
Minisitiri Ingabire yavuze ko u Rwanda rumaze gutangiza uburyo burenga 30 bukoresha AI mu bikorwa bitandukanye, agaragaza ko hari amahirwe menshi yo gukomeza kwagura ikoreshwa ry’iri koranabuhanga muri Afurika.









