U Rwanda na Misiri byasinye amasezerano yo gukuriranaho visa ku baturage b’impande zombi bajya muri buri gihugu.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yatanaje ko aya masezerano yashyiriweho umukono muri i New York ku wa 28 Nzeri 2025, asinywa na ba Minisitiri ku mpande zombi bari mu Nteko Rusange ya Loni ya 80.
Aya masezerano ashyizweho umukono nyuma y’urugendo Perezida Kagame aheruka kugirira mu Misiri tariki ya 23 Nzeri 2025, ndetse nabwo ibihugu byombi bikaba byagiranye amasezerano atandukanye.
Usibye Misiri bagiranye amasezerano, u Rwanda kandi rwasinye amasezerano yo gufatanya mu byerekeye ingendo z’indege azwi nka ’Bilateral Air Service Agreement (BASA) na Trinidad et Tobago.
Iyi Minisiteri ivuga ko mu muhango wo gusinyana amasezerano n’ibi bihugu, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje icyerekezo cy’’u Rwanda cyo gukorana n’Isi, bituma rurushaho kugira amahirwe atandukanye no kwaguka mu iterambere.






