Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe ,yaganiriye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mozambique, Amb. Maria Manuela dos Santos Lucas.
Aba bombi bahuriye mu nama ihuza za Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga z’ibihugu byombi.
Iyi nama yibanze kurebera hamwe ubufatanye ,inasuzuma uburyo bwo kwagura no gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
U Rwanda na Mozambique bifitanye ni ibihugu by’inshuti ndetse iki ihugu cyasabye u Rwanda abasirikare ngo bajye kurwanya imitwe yitwaje intwaro yari yarigaruriye ibice byinshi by’iki gihugu.
Ubutumwa bw’inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Mozambique bukubiye mu masezerano ibihugu byombi byagiranye ku busabe bwa Mozambique mu 2021.
Mu 2022 inzego za gisirikare z’u Rwanda na Mozambique zasinye amasezerano yo kwagura imikoranire hagamijwe kurushaho gushyira imbaraga mu bikorwa biri kubera i Cabo Delgado no kubaka ubushobozi bw’inzego z’umutekano z’imbere mu gihugu.
Muri uwo mwaka nabwo ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire mu birebana n’ubutabera agamije guteza imbere imikorere y’urwego rw’ubutabera hagati y’ibihugu byombi.
Aya masezerano y’u Rwanda na Mozambique yabaye nyuma y’uko n’ubundi ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu birebana n’ubukungu, umutekano, ubucuruzi n’ishoramari.








