sangiza abandi

U Rwanda na Namibia mu mikoranire mishya ijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere

sangiza abandi

U Rwanda na Namibia byasinyanye amasezerano   yo kunoza imikoranire mu bijyanye n’umutekano w’ubwikorezi bwo mu kirere no guhanga udushya.

Aya masezerano yashyiriweho umukono mu Nama Nyafurika yiga ku Bwikorezi bwo mu Kirere yabereye i Kigali, hagati y’Ikigo Nyarwanda gishinzwe Indege za Gisivili na Namibia Civil Aviation (NCAA).

Ikigo Nyarwanda gishinzwe Indege za Gisivili kuri x cyavuze ko ubu bufatanye buzarushaho kuzamura ku rundi rwego no guhanga udushya mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere.

U Rwanda na Namibia bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu gusangira ikirere cy’ibihugu byombi agamije kurushaho kwimakaza ubucuruzi, n’iterambere ry’ubukerarugendo no kwakira abantu.

Usibye ibijyanye n’ubwikorezi, ibihugu byombi bisanzwe bifitanye amasezerano  mu bijyanye no kwihutisha ubufatanye mu bucuruzi, ubukungu no gusangizanya ubumenyi .

Muri Gashyantare uyu mwaka, U Rwanda na Namibia byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu rwego rw’igorora, azamara imyaka itanu.

Umubano w’u Rwanda na Namibia mu bya dipolomasi watangiye mu mwaka wa 1990, ariko ukomeje gutera imbere mu nzego zitandukanye.

Ibihugu byombi byemeranyije gufatanya mu guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]