U Rwanda na Sénégal byasinyanye amasezerano 11 agamije kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 6 n’uwa 7 Ukwakira 2026 i Kigali, ubwo habaga inama ya mbere ya Komisiyo Ihuriweho y’Ubufatanye hagati y’u Rwanda na Sénégal.
Ku ruhande rw’u Rwanda, ibiganiro byayobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane , Olivier Nduhungirehe, mu gihe Sénégal yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Abanya-Sénégal baba mu mahanga, Cheikh Niang.
Muri iyi nama, ba Minisitiri bombi basinye amasezerano atatu n’amasezerano umunani y’ubwumvikane (MoU) agamije gukomeza ubufatanye hagati y’ibihugu byombi:
Amasezerano yasinywe akubiyemo ay’ubufatanye mu biganiro bya politiki; ubufatanye mu ikoranabuhanga, itumanaho no guhanga udushya; ubufatanye mu bukerarugendo; ubufatanye mu rubyiruko; ubufatanye mu muco n’ubuhanzi; ubufatanye mu mikino; ubufatanye mu mashuri makuru n’ubushakashatsi bwa siyansi; n’ubufatanye mu gushyiraho no kubahiriza ibipimo ngenderwaho.
Hanasinywe kandi Amasezerano y’ubufatanye mu by’amategeko mu manza nshinjabyaha, ay’ubufatanye mu gutanga abakekwaho ibyaha (Extradition), ndetse n’Amasezerano ajyanye no kwimurira abakatiwe ibihano mu gihugu cyabo.
Impande zombi zavuze ko aya masezerano azatanga imbaraga nshya ku mubano w’ibihugu byombi, anafashe mu kwagura ubufatanye mu nzego zirimo ubukungu, ishoramari, ubuhinzi, ubuzima, ibikorwa remezo, umutekano, uburezi, ikoranabuhanga, umuco, siporo n’ubukerarugendo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuzeko iyi nama y’iyi Komisiyo ari ishingiro ryo kurerebera hamwe izindi nzego nshya zakwagurirwamo ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Yagize ati “ Icyo twifuyza ni uko aya masezerano agirira akamaro abaturage b’ibihugu byombi mu nzego zose zirebena n’aya masezerano. Ibi kandi bigaragaza ko ibuhugu byombi bifite ubushake bwo guteza imbere umubano hagati yabyo no ku mugabane wa Afurika muri rusange.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Abanya-Sénégal baba mu mahanga, Cheikh Niang, yavuze ko afitiye icyizere amasezerano yasinywe hagayi y’ibuhugu byombi avuga ko ubufatanye bwabyo buzatanga umusaruro mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ubuzima n’ubushakashatsi kandi ko zishobora kongera amahirwe y’ishoramari.
Muri iyi nama kandi habayeho ihuriro ry’ubukungu ryahuje abikorera bo mu Rwanda na Sénégal, rigamije kubafasha kumenya amahirwe y’ishoramari no kongera ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
Muri iyi nama kandi ibihugu byombi byanashyizeho Komite ihuriweho izakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo byafashwe.
Inama ya kabiri ya Komisiyo Ihuriweho y’Ubufatanye hagati y’u Rwanda na Sénégal izabera muri Sénégal, ku itariki izemezwa n’impande zombi binyuze mu nzira za dipolomasi.











