Umuyobozi mukuru wa Rwanda Shima Imana 2026, Rev. Ndayizeye Isaïe, yashimiye Imana ku bw’ibimaze gukorwa mu rugendo rw’u Rwanda rwo kwiyubaka, kongera kubana mu mahoro no kugira ijambo rikomeye mu ruhando mpuzamahanga.
Yabigarutseho kuri iki Cyumweru kuri Sitade Amahoro, mu giterane ngarukamwaka cya Rwanda Shima Imana, cyahuje Abanyarwanda babarizwa mu madini n’amatorero atandukanye mu gikorwa cyo gushimira Imana ku byagezweho no kuyisaba gukomeza kuyobora igihugu.
Rev. Ndayizeye yavuze ko hari byinshi Imana yagejeje ku Rwanda binyuze mu buyobozi bwiza, umurava n’ubwitange by’Abanyarwanda, ku buryo bidashoboka kubivuga byose mu gihe gito.
Yagaragaje ko kuba Abanyarwanda barongeye kubana mu mahoro, bagafatanya kubaka igihugu no kukirinda icyagihungabanya, ari kimwe mu bintu bikomeye bikwiye gushimirwa Imana.
Ati: “Turashima Imana yadushoboje kongera kubana neza no gufatanyiriza hamwe kubaka u Rwanda no kururinda icyaruhungabanya.”
Yavuze ko iyi ntambwe idakwiye gufatwa nk’aho ari ibintu bisanzwe, cyane cyane ko u Rwanda rwanyuze mu mahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Rev. Ndayizeye kandi yashimiye Imana ku bw’ibikorwa bigamije kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, by’umwihariko gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Yavuze ko iyi gahunda yagize uruhare mu gufasha Abanyarwanda kongera kwiyunga no gushimangira ubumwe bwabo nyuma y’amateka akomeye igihugu cyanyuzemo.
Yagize ati: “Turashima ibyakozwe byose by’umwihariko gahunda ya Ndi Umunyarwanda yatumye Abanyarwanda biyunga bakagabura ubumwe muri bo.”
Mu bindi yashimiye Imana harimo umwanya n’icyubahiro u Rwanda rumaze kugira ku rwego mpuzamahanga.
Rev. Ndayizeye yavuze ko ibi bigaragarira mu Banyarwanda bagiye bagira imirimo ikomeye mu miryango mpuzamahanga, ndetse anibutsa ko hari igihe u Rwanda rwigeze kuyobora imiryango ibiri mpuzamahanga ikomeye icyarimwe, ari yo Francophonie na Commonwealth.
Yanakomoje ku ruhare rw’ingabo n’abapolisi b’u Rwanda mu bikorwa byo kugarura no kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye.
Yavuze ko u Rwanda rwagiye rwitabazwa mu bihugu birimo Mozambique, Santarafurika na Sudani y’Epfo, ndetse no mu butumwa bw’amahoro bwabereye Darfur muri Sudan.
Kuri we, kuba ibihugu bitandukanye byitabaza Abanyarwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro na byo ni impamvu yo gushimira Imana.
Rev. Ndayizeye kandi yanashimiye Imana ku bw’ubwisanzure bwo gusenga no gukurikiza imyemerere mu Rwanda.
Nubwo yemeye ko hakiri insengero zimwe zifunze mu gihe zitaruzuza ibisabwa, yavuze ko hari impamvu nyinshi zo gushimira Imana, zirimo ibihumbi by’abantu bakiriye ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Yavuze ko umurimo w’Imana ukomeje gukorerwa hirya no hino mu gihugu, kandi ko abantu benshi, cyane cyane urubyiruko, bafite inyota yo gukizwa no gukorera Imana.
Ati: “Turashima Imana kubw’ibihumbi byinshi by’abantu bakiriye inkuru nziza Yesu Kristo kandi igahindura ubuzima bwabo.”
Umuyobozi mukuru wa Rwanda Shima Imana 2026 yavuze ko kuba Abanyarwanda babonye umwanya wo guhurira hamwe mu gikorwa cyo gusenga no gushima Imana na byo ubwabyo ari impano ikomeye.
Yashishikarije Abanyarwanda gufatanya muri iki gikorwa cyo gushimira Imana ku byagezweho, ari na ko bakomeza gusengera igihugu no kugikorera.
Igiterane cya Rwanda Shima Imana kiba buri mwaka kigahuriza hamwe Abanyarwanda mu madini n’amatorero atandukanye mu gikorwa cyo gusenga, kuramya no gushimira Imana ku byiza biba byaragezweho mu gihugu.








