sangiza abandi

U Rwanda rugiye guhabwa doze 5,000 z’umuti wa Marburg 

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko ikigo cya Gilead Sciences gikora imiti y’indwara z’ibyorezo zitandukanye cyemereye u Rwanda doze 5000 z’umuti wa Remdesivir wifashishwa mu kuvura Marburg.

Mu kiganiro cyateguwe n’Ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC), ku wa 3 Ukwakira 2024, Minisitiri w’ubuzima DR Sabin Nsanzimana yabwiye itangazamakuru kw’ikigo cya Gilead Sciences cyemeye guha u Rwanda impano ya doze 5000 z’umuti wifashishwa mu kuvura abarwayi ba Marburg.

Ati “Twizeye kuzabona doze ibihumbi bitanu by’umuti wa Remdesivir uzahabwa abarwayi bakeneye ubuvuzi kurusha abandi.”

Yanavuze ko hari ibigo bitandukanye biri mu biganiro n’u Rwanda kugira ngo byihutishe urukingo ku buryo mu minsi mike na rwo ruzatangira gutangwa.

Africa CDC yahamije ko igiye kohereza inzobere n’umuyobozi wayo akazagera mu Rwanda mu cyumweru gitaha, hagamijwe gufasha u Rwanda guhangana n’iki cyorezo.

Virusi ya Marburg imaze icyumweru igaragaye mu Rwanda, kugeza ubu abantu 21 bayanduye bari kwitabwaho n’abaganga, mu gihe 12 bitabye Imana abandi batanu barayikize. 

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]