Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), gitangaza ko hagiye guterwa ibiti miliyoni 2.75 bya Kawa.
Ibi biti bizaterwa binyuze mu mushinga PASAC, (Promoting Smallholder Agro-export Competitiveness), ugamije gufasha abahinzi bato, bakabasha kwinjira mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ibyoherezwa mu mahanga birimo Kawa, icyayi, imbuto.
Ibi biti bizatererwa muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2026 A , bikazaterwa ku buso bungana na hegitare 1,102 , mu turere dutanu two mu gihugu turimo Nyamaseheke, Rusizi,Karongi, Huye, Nyamagabe, Ruhango.
NAEB ivuga ko bitarenze mu 2029, hateganyijwe guterwa ibiti miliyoni icyenda ku buso bungana na hegitare 3,050 , hagamijwe kongera umusaruro wa kawa mu gihugu no gutera imbere ubukungu bw’u Rwanda.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, giheruka gutangaza ko mu mwaka wa 2025, umusaruro wa kawa u Rwanda rwohereje mu mahanga winjije arenga miliyari 216 Frw uvuye kuri miliyari zirenga 129 Frw winjije mu 2024.
NAEB igaragaza ko umusaruro w’ikawa yoherezwa mu mahanga wiyongereyeho ku kigero cya 39% mu 2025 ugereranyije no mu 2024 ndetse n’amafaranga yinjizwa aturutse muri uyu musaruro yiyongereyeho 65% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Kugeza ubu imibare itangwa na NAEB igaragaza ko mu wa 2025, u Rwanda rwohereje ku isoko ryo mu mahanga ikawa ingana na toni 23.860 zinjije arenga miliyari 216 Frw.
Iyi mibare yerekana izamuka rikomeye ugereranyije no mu 2024, aho u Rwanda rwohereje ku isoko ryo mu mahanga kawa ingana na toni 17.142 yinjije arenga miliyari 129 Frw.
Kugeza ubu kawa ifatwa nka kimwe mu bihingwa ngengabukungu byinjiriza u Rwanda amafaranga mesnshi.








