Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) cyagaragaje hakenewe miliyari 48.8 Frw zo kubaka no gusana ahantu 309 hanyura amazi ava ku muhanda ashobora guteza ibiza mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ibi byagarutsweho mu Nteko rusange ya Sena yabaye ku wa 29 Nyakanga 2026.
Muri iyi Nteko rusange, Komisiyo ya Sena y’Ububanyi n’Amahanga Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Umutekano yagaragaje raporo yavuye mu igenzura yakoze muri Kamena 2026 ijyanye n’uburyo ingamba zo gukumira ingaruka ziterwa n’ibiza zishyirwa mu bikorwa.
Muri iyi raporo iyi Komisiyo yagaragaje ko nubwo hari izo ngamba ariko ibiza bikomeje guhitana abantu benshi aho mu mwaka wa 2025 byahitanye abantu 130 byangiza inzu 1800.
Ni mu gihe kandi kuva muri Mutarama kugeza Werurwe 2026, ibiza birimo inkuba, inkangu n’imyuzure byahitanye abantu 28 hirya no hino mu gihugu.
Iyi raporo kandi yerekana ko kuva mu 2022 kugera mu 2026, ibiza byahitanye abantu 899, bikomeretsa abagera ku 1800 byangiza n’imyaka yari ihinze ku buso bwa hegitari 7000.
Perezida w’iyi Komisiyo, Senateri Murangwa Ndangiza Khadija, yasobanuriye Inteko Rusange ko mu bugenzuzi bakoze basanze hari icyuho mu mikoranire y’inzego zirebwa no gukumira ibiza.
Yagize ati “ Ugasanga abubaka umuhanda ntabwo bavuganye na REMA kureba ingaruka z’ibiza zishobora guturuka kuri uwo muhanda, hashira umwaka cyangwa ibiri ugasanga hari inkangu, amazi menshi aturuka ku mvura asenya aho umuhanda wagiye uca.”
Yavuze ko mu muhanda Huye-Rusizi wacitsemo inkangu ahantu 27 zatewe n’amazi y’imvura.
Kimwe mu byo Senateri Murangwa yagaragaje nk’igitera ikibazo cy’ibiza ni ubucukuzi aho usanga hari ahantu hamara gucukurwa ntihasubiranywe hakaba intandaro yo guteza ibiza nk’inkangu n’imyuzure ku baturage baturiye muri ibyo bice bihegereye.
Nyuma yo gutanga ibitekerezo kuri iyi raporo, Abasenateri bayemeje bafata n’umwanzuro uzashyikirizwa Guverinoma.
Abasenateri banzuye ko hagomba kunozwa imikoranire y’inzego mu gushira mu bikorwa ingamba zo gukumira no kurwanya ibiza mu gutegura no gushyira mu bikorwa imishinga.
Kugeza ubu u Rwanda rumaze kubaka imihanda 4000 irimo kaburimo mu gihugu hose, ndetse hakaba hari gahunda yo gusana no kubungabunga imihanda y’ibitaka irenga ibilometero ibihumbi 18.
Gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu yagejejwe ku Nteko Ishinga Amategeko mu 2025, igaragaza ko hazubakwa hanasanwe ibilometero bisaga 300 by’imihanda ku rwego rw’igihugu.
Hazanakorwa ibilometero birenga 500 by’imihanda y’imigenderano hagamijwe korohereza abahinzi n’abacuruzi kugeza umusaruro n’ibindi bicuruzwa ku masoko.
RTDA ivuga ko nko mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye muri Kamena 2025, yari ikeneye arenga miliyari 120 Frw yo gusana no kwita ku mihanda, ariko bahawe make kuri ayo.









