sangiza abandi

U Rwanda rwagaragaje imigambi y’iterambere mu nama nyamukuru ya Francophonie i Bénin

sangiza abandi

Umuyobozi ushinzwe Ishoramari mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Umurungi Michelle, yagaragarije inama ya Francophonie yiga ku bukungu, icyerekezo cy’u Rwanda mu bijyanye no guhanga udushya no guteza imbere ubukungu.

Iyi nama iri kubera i Cotonou, mu Bénin, kuva tariki ya 17 kugeza 19 Kamena 2025, igamije guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari mu bihugu bivuga Igifaransa, binyuze mu guhuza abashoramari n’abacuruzi bo mu bihugu bitandukanye.

Umuyobozi ushinzwe Ishoramari mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Umurungi Michelle, yavuze ko guhindura ubukungu bw’u Rwanda bitari amahitamo gusa, ahubwo ari ingamba zifatika zo kugera ku bwigenge bw’ubukungu.

Ingamba agaragaza zirimo guteza imbere inganda mu buryo bwateguwe neza, aho u Rwanda rwifuza kwimakaza inganda zishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga, kugira ngo rube intangarugero mu Karere.

Harimo gushyira imbere ikoranabuhanga n’ubumenyi, aho u Rwanda rufite gahunda yo guteza imbere ikoranabuhanga no guteza imbere ubushakashatsi mu nzego zitandukanye zirimo ubuvuzi, ubuhinzi n’izindi.

Ndetse no guteza imbere ibice byunguka cyane nk’ubukerarugendo burambye, inganda z’umuco n’ibihangano, aha u Rwanda rufite gahunda yo gukoresha umutungo kamere n’umuco wacyo mu guteza imbere ubukungu.

Muri iyi nama, Louise Mushikiwabo, Umunyarwandakazi akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Abavuga Igifaransa (OIF), yagaragaje ko u Rwanda ari urugero rwiza mu bijyanye no guhanga udushya mu bukungu.

U Rwanda rwagaragaje ko rwiteguye gukomeza gukorana n’abandi mu guteza imbere ubukungu bwarwo no kubaka ubucuruzi uhamye muri Afurika no ku Isi hose.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]