sangiza abandi

U Rwanda rwagaragaje ko rwiteguye kwakira Félicien Kabuga n’Abanyarwanda 6 bacumbikiwe muri Niger

sangiza abandi

U Rwanda rwamenyesheje Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku isi (UNSC), ko rwiteguye kwakira neza Félicien Kabuga n’Abanyarwanda batandatu bacumbikiwe muri Niger mu gihe baba babyifuza.

Aba ni Zigiranyirazo Protais, Col Nteziryayo Alphonse, Capt Sagahutu Innocent, Mugiraneza Prosper na Maj Nzuwonemeye François-Xavier.

Bamwe muri bo barafunguwe nyuma yo kurangiza ibihano bafatiwe ubwo bahamywaga ibyaha bya jenoside, abandi bagirwa abere.

Ibi Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yabigaragarije Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku isi (UNSC), ku wa 10 Ukuboza 2025, aho kibanze ku ruhare rw’ Urwego mpuzamahanga rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha (IRMCT) .

Ambasaderi Ngoga yabanje gushima Slovenia ku kuba yarahawe kuyobora aka kanama anifuriza imirimo myiza abagize itsinda ryo muri iki gihugu .

Yashimye uruhare rw’iki gihugu muri aka kanama, ashimangira ko rwakoze imirimo idasanzwe mu myaka yashize.

Ambasaderi Ngonga yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kwakira neza Félicien Kabuga n’Abanyarwanda batandatu bacumbikiwe muri Niger mu gihe baba babyifuza.

Ati ” Ku kibazo cy’abantu bakiri muri Niger, u Rwanda rwerekanye ko aba bantu batakomeza kuba umutwaro umutwaro wa Loni by’umwihariko mu gihe hari imiryango n’ibihugu byiteguye kubakira. U Rwanda rushimagira ko rwiteguye kubakira mu gihugu mu gihe byabyifuza.”

Ambasaderi Ngoga yakomeje ati ” U Rwanda rwifuza kandi ko ikibazo cya élicien
Kabuga, ukiri Haye mu gihe hagiterejwe gufatwa umwanzuro. U Rwanda rwubaha ibyemezo by’inkiko ariko rukanagaragaza ko rwiteguye kwakira Kabuga mu gihe yaba yoherejwe mu gihugu cye. “

Leta ya Niger yagaragaje ko idashaka gucumbikira aba Banyarwanda burundu. Mu mpera za 2021 yashatse kubirukana ariko IRMCT igaragaza ko nta kindi gihugu cyemera kubakira keretse u Rwanda badashaka kujyamo.

Ni bwo yafashe icyemezo cyo kubambura uburenganzira bwo kwidegembya, ibambura ibyangombwa byabo. Bo bemeza ko bafungiwe mu nzu bacumbikiwemo mu mujyi wa Niamey.

IRMCT yagaragaje ko igihe cyose aba Banyarwanda bava ku izima, bakemera gutaha mu Rwanda, izaganira na Guverinoma y’u Rwanda ku mutekano wabo.

Byitezwe ko nibakomeza kubyanga, hazakomeza ibiganiro bihuza uru rwego n’ibihugu bifuza kujyamo kugira ngo harebwe niba byabemera.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]