sangiza abandi

U Rwanda rwagaragarije Loni ko imvugo zibiba urwango zidakwiye kwihanganirwa

sangiza abandi

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Colonel Deo Mutabazi, yagaragaje ko imvugo z’urwango zikomeje kugaragara hirya no hino ku Isi, zitakwiye kwihanganirwa kuko kutagira icyo uzikoraho bifatwa nko kuzishyigikira cyangwa ubufatanyacyaha. .

Ni ubutumwa yatanze ku munsi w’ejo tariki ya 18 Gashyantare 2026, ubwo i New York ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye, hateranaga inama ya komite yihariye ya Loni ishinzwe ubutumwa bw’amahoro, (C-34).

Col Mutabazi yagaragaje ko inshingano z’ubutumwa bw’amahoro zigomba kujyanishwa n’ubushobozi buhagije kandi burambye, kugira ngo zishyirwe mu bikorwa neza kandi mu buryo bunoze.

Yavuze kandi ko hakenewe kwita by’umwihariko ku gukemura imizi y’amakimbirane, guhuza ibikorwa bya Loni, no gushyira imbere ibisubizo bya politiki aho kwishingikiriza ku bisubizo bya gisirikare mu gukemura ibibazo bya politiki bigoye.

Yagaragaje ko imvugo zibiba urwango ari umushinga utegurwa na za Leta, ugakurikirwa n’ibyaha bikomeye bya jenoside.

Yagize ati ” Imvugo zibiba urwango ni umushinga wa Leta, kandi ubanziriza ubugizi bwa nabi bukorerwa benshi, ibyaha bya jenoside kandi bikomoka ku ngengabitekerezo ya jenoside iba yarabibwe mu buryo bwateguwe neza.”

Col Mutabazi yavuze ko imvugo z’urwango zidakwiye gufatwa nk’ubwisanzure bwo kuvuga, kandi ko gukomeza guceceka kwa Loni mu gihe ziyongera byafatwa nko kuzishyigikira cyangwa kuba umufatanyacyaha.

Ati “Ndagira ngo nshimangire ko imvugo zibiba urwango zidakwiriye kwitiranywa n’ubwisanzure bwo kuvuga, kandi guceceka gukabije kwa Loni kuri ibi byaha byiyongera bifatwa nko gushyigikira n’ubufatanyacyaha mu kuvutsa itsinda ry’abantu uburenganzira no kuryambura ibiriranga.”

Yakomeje agira ati” Yagize ati “U Rwanda rwiyemeje kurwanya imvugo zibiba urwango, runasaba ibihugu by’ibinyamuryango kutihanganira abavutsa abandi uburenganzira bw’ibanze bwo kubaho.”

Atangaje ibi mu gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya RDC hakomeje kugaragara imvugo z’urwango kuri bamwe mu bayobozi by’umwihariko izibasira abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]