sangiza abandi

U Rwanda rwaje imbere mu bihugu byabashije kurwanya Marburg mu gihe gito

sangiza abandi

Ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cy’u Bwongereza bugaragaza ko u Rwanda ari igihugu cyabashije gutsinda icyorezo cya Marburg mu gihe gito ugereranyije n’ahandi hose ku Isi.

Ni ibyagaragajwe n’ubushakashatsi bwatangajwe n’icyegeranyo cyasohotse mu gitangazamakuru cya New England Journal of Medicine (NEJM), tariki ya 10 Nzeri 2025.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yifashishije urubuga rwa X yasobanuye ibikubiye muri ubu bushakashatsi bwakozwe nyuma y’umwaka iki cyorezo kigaragaye mu Rwanda.

Ati” Ubushakashatsi bwasohotse muri NEJM bwerekana uburyo gukoresha ubumenyi bwa siyansi no gufata ingamba zihuse byafashije guhagarika icyorezo cya Marburg mu byumweru bike, bituma tugira umubare muto w’abahitanywe nacyo mu mateka.”

Icyorezo cya Maburg cyagaragaye bwa mbere mu Rwanda muri Nzeri 2024, icyo gihe ibitaro byo mu mujyi wa Kigali, byakiriye abarwayi bafite umuriro mwinshi, ndetse mu minsi mike abasaga 20 mu bakozi b’ubuzima bari bamaze kwandura iki cyorezo cyarimo gikwirakwira ku rugero rwo hejuru.

Ubushakashatsi bwakomeje gukorwa n’inzego z’ubuzima mu Rwanda bwagaragaje ko icyorezo cyakomotse ku mucukuzi w’amabuye y’agaciro, ukekwa kuba yarandujwe n’uducurama dukunda kurya imbuto dukunze kuba mu birombe, hanyuma akaza kwanduza abakora mu bitaro.

Muri Ukuboza 2024, ubwo hatangazwaga ko icyorezo cyarangiye, u Rwanda rwari rumaze kugaragaza abantu 66 banduye muri barenga 6,000 bapimwe, aho 77% by’abanduye bari abakozi b’ubuzima. Ni mu gihe umubare w’abahitanywe n’icyorezo ari 15 bangana na 23% y’abayirwaye, mu gihe mu bindi bihugu wari hejuru ya 50%.

Mu buryo bwo guhangana n’iki cyorezo, u Rwanda rwahise rushyiraho ikigo cyihariye cyo kuvura Marburg, hongerwa ubushobozi bwo gupima buriyongera, ndetse hashyirwa mu bikorwa amatsinda yihariye yo gukurikirana abahuye n’abanduye.

U Rwanda rutanga ubuvuzi butari busanzwe bukoreshwa nko kuyungurura amaraso (dialysis), gutanga amaraso (transfusion), no kongererwa umwuka, ndetse bongeraho n’ikoreshwa ry’imiti mishya, nka Remdesivir yahawe abarwayi 52, Monoclonal antibody MBP091 yahawe abarwayi 10, ndetse hakoreshwaga ‘drones’ mu buryo bwo kwihutisha imiti, ibi byose byagize uruhare mu kugabanya abicwa na Maburg.

Iyi raporo igaragaza ko hashize iminsi 13 icyorezo gitangajwe, abakozi b’ubuzima barenga 1,700 n’abandi bari mu byago byo kwandura bahawe uru rukingo rwa ChAd3-MARV, u Rwanda rukaba arirwo gihugu cya mbere cyari gikoresheje uru rukingo.

Ibirenze kuri ibi, abajyanama b’ubuzima ku rwego rw’imidugudu bafashije leta guhangana n’iki cyorezo, aho bapimye hafi miliyoni 4.8 z’abaturage icyorezo cya Maburg.

Photos:

[fluentform id="3"]