sangiza abandi

U Rwanda rwaje mu bihugu 10 ku Isi byagize izamuka ry’ubukungu riri hejuru ya 6%

sangiza abandi

Raporo ku ishusho y’ubukungu mu bihugu biri Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ikorwa n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, FMI, yagaragaje ko mu 2025, u Rwanda rwaje mu bihugu 10 ku Isi byagize izamuka ry’ubukungu riri hejuru ya 6%.

Byavugiwe mu gikorwa cy’ubuyobozi bwa FMI cyo kumurika iyi raporo cyabereye i Kigali kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 6 Gicurasi 2026.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi na Banki Nkuru y’u Rwanda ndetse n’abayobozi bakuru n’inzobere za FMI, mu biganiro ku ishusho y’ubukungu mu Karere, icyerekezo cyabwo, imbogamizi zishobora kuvuka ndetse n’ingamba za politiki zikenewe. 

Iyo raporo igaragaza ko ubukungu bw’Akarere bwazamutse ku kigero cya 4.5% mu 2025 ndetse u Rwanda rwagaragaje umuvuduko uri hejuru aho izamuka ry’ubukungu ryageze kuri 9.4%.

Ni mu gihe ibiciro ku isoko byagabanutse ndetse n’imicungire y’imari ya leta ikagenda irushaho kunozwa.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yavuze ko iyi mibare igaragaza ko urugendo ari rwiza ariko bidahagije, hakaba hagikenewe kongerwamo imbaraga.

Yagize ati: “Umuvuduko turiho uracyari hasi ugereranyije n’impinduka dushaka kubona.”

Yagaragaje ko Afurika idakwiye gukomeza gushingira ku nkunga z’amahanga cyangwa ku bicuruzwa by’ibanze (commodities) gusa, ahubwo ko hakenewe ubukungu buyobowe n’urwego rw’abikorera nk’inkingi y’iterambere rirambye.

Yavuze ko ku Rwanda, Guverinoma irimo kunoza amategeko agenga ubucuruzi, kwagura serivisi z’ikoranabuhanga, no gukomeza gushimangira imiyoborere myiza, hagamijwe kubaka ubukungu burushaho guhangana n’ibibazo no gukurura ishoramari.

Ubukungu bw’u Rwanda bukomeje gushingira ku nzego zirimo ubuhinzi, serivisi zirimo n’iz’ubukerarugendo, inganda n’ikoranabuhanga.

Mu 2025, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyagaragaje ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse ku kigero cya 11,8% mu gihembwe cya gatatu, mu gihe mu gihembwe cya kabiri wari wazamutse kuri 7,8% no kuri 6,5% mu gihembwe cya mbere.

Photos:

[fluentform id="3"]