Guverinoma y’u Rwanda yamaganye raporo yatangajwe na Human Rights Watch, Ibiro bya Loni bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (OHCHR) n’Ibiro bihuriweho bya Loni bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (UNJHRO), ishinja ingabo z’u Rwanda, RDF, gufasha M23 mu bwicanyi bwakorewe abasivile muri Binza muri teritware ya Rutshuru mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Raporo ya Human Right Watch, yatangajwe ku wa gatatu, tariki ya 20 Kanama 2025, ishinja umutwe wa M23 ivuga ko ushyigikiwe n’u Rwanda, kwica abasivile bo mu bwoko bw’abahutu nibura 140 ndetse ko abishwe bashobora kuba barenga uwo mubare.
HRW ivuga ko ubwo bwicanyi ishinja M23 n’ingabo z’u Rwanda, bwabereye mu byaro nibura 14 hafi ya parike y’igihugu ya Virunga mu Burasirazuba bwa DRC, byiganjemo ibyabakora ubuhinzi.
Muri raporo ivuga ko ku matariki hagati ya 10 na 30 Nyakanga uyu mwaka, M23 yakoreye ubwicanyi abasivile b’abahinzi barimo abagore n’abana mu bice by’umugezi wa Rutshuru wambuka Binza, muri teritwari ya Rutshuru, muri Kivu ya Ruguru.
HRW ivuga ko amakuru atangwa n’abasirikare avuga ko Ingabo z’u Rwanda, RDF, zari muri ibyo bikorwa.
U Rwanda rwabiteye utwatsi
Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, rivuga ko ibyatangajwe na HRW ari ibinyoma bidafite ishingiro.
Iti “ Ibinyoma bitangwa na Human Rights Watch’ ni kimwe n’ibyatangajwe n’Ibiro bya Loni bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (OHCHR) n’Ibiro bihuriweho bya Loni bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (UNJHRO), byose bidafite ishingiro ndetse nta bimenyetso bifatika.”
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko aya makuru atanga ishusho ihuye n’inyungu z’abayatangaje, cyane cyane muri iki gihe M23 na RDC byitegura gusubira mu biganiro by’amahoro, no mu gihe hitegurwa gushyira mu bikorwa ibyemezo by’Amasezerano y’Amahoro yasinyiwe ku wa 27 Kamena 2025.
Muri aya masezerano harimo guhashya burundu umutwe wa FDLR ushyigikiwe na Leta ya RDC, akaba ari wo soko y’amakimbirane n’ihohoterwa rikabije mu burasirazuba bwa Congo.
Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko Human Rights Watch yahoze ishinja u Rwanda ibirego bidafite ishingiro, by’umwihariko muri ibi bihe hari imishinga ikomeye irimo gushyirwa mu bikorwa mu kugarura umutekano n’amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
U Rwanda ruvuga ko ruzakomeza gushyigikira ibiganiro bigamije kugarura amahoro n’umutekano mu Karere, binyuze mu gushyira mu bikorwa Amasezerano y’Amahoro ya Washington DC no gushyigikira ibiganiro bya Doha.






