Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, cyagaragaje ko abarimu bigisha ururimi rw’Igifaransa boherejwe n’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, ari abafatanyabikorwa b’imena mu rugendo rwo guteza imbere uru rurimi mu burezi bw’u Rwanda.
Ni ibigarukwaho n’umuyobozi Ushinzwe Iterambere n’Imicungire y’Abarimu muri REB, Mugenzi Leon, aho agaragaza ko kuva OIF itangije gahunda yo kohereza abarimu b’Igifaransa mu Rwanda, byatanze umusaruro mu kunoza imyigishirize y’uru rurimi.
Mu kiganiro na RBA, yavuze ko aba barimu baje kongera gukangura uru rurimi no gufasha abarezi barwigisha kuzamura urwego rwabo kugirango rwigishwe neza.
Ati “Birumvikana ko aba banyamahanga b’abarimu bigisha Igifaransa baje mu by’ukuri bagirango badufashe urwo ururimi rwongere ruvugwe abantu banarutinyuke.
Buriya impamvu nyamukuru yo kubazana ntabwo ari ukugirango bagume hano cyangwa bajye baza buri gihe, ahubwo ni ukugirango badufashirize bagenzi babo bari hano bigisha Igifaransa bagere ku rwego rwiza.”
Yavuze ko aba barimu kuva baza hari byinshi bamaze gufasha abarezi barwigisha mu Rwanda ariko n’abanyeshuri by’umwihariko bazamuye urwego bariho mu kuruvuga.
Ati “Iyo baje birumvikana bagenzi babo nta rundi rurimi bavuganamo bavuga mu gifaransa, no mu kwigisha bagafasha abacu kwigisha neza urwo rurimi, ariko cyane cyane kugira umwanya wo kuvuga ururimi rw’Igifaransa, usanga rero ari umusaruro ukomeye.”
Akomeza avuga ko binyuze mu matsinda n’amarushanwa ahuza abanyeshuri, uru rurimi barwisangamo bityo bikaborohereza kurumenya no kuruvuga.
Ati “Badufashije mu gushyiraho amatsinda (Clubs) y’Igifaransa mu mashuri, aho abanyeshuri bagira uruhare mu kuvuga urwo rurimi nyine. Banadufasha mu gutegura amarushanwa yo kuvuga ururimi rw’Igifaransa, amarushanwa yarabaye hirya no hino.”
Yashimangiye ko impamvu nyamukuru yo kubazana atari ugutura mu Rwanda, ahubwo ari ukugirango bafashe bagenzi babo bari hano bigisha Igifaransa bagere ku rwego rwiza.
Umuyobozi WA TTC Nyamata, Alphonse Munyaneza, avuga ko abarimu boherejwe n’Umuryango wa OIF bafashije iri shuri kuzamura ireme ry’ururimi rw’igifaransa.
Ati :Urebye nk’ubu abarimu bigisha Igifaransa, urwego rwacyo rumaze kuzamuka, kubera ko bagize ayo mahirwe yo kugikoresha nk’uburyo bw’ibiganiro umunsi ku munsi.
Iyo bagiye kwigisha isomo, bicara hamwe bagategura, bagategurira hamwe umwe akagenda akigisha undi agakurikira. Bityo rero babasha kugenda bigiraniraho bigatuma usanga hari aho tumaze kugera hashimishije.”
Eman Safwat umwarimu woherejwe na OIF kwigisha Igifaransa mu Rwanda yavuze ko ahereye ku bana bato, afite intego yo gusiga buri mwana yigisha amenye neza kwandika, gusoma no kuvuga neza uririmi rw’Igifaransa.
Ati ” Nkoresha uburyo bugezweho kandi butanga umusaruro. Nk’intego yanjye mparanira ko aba bana bamenya kuvuga no kwandika Igifaransa, kandi ibi byose ntibisigana no gusoma.
Mfite imishinga isaga 300 y’inyandiko z’abana biga indimi hano. Nahisemo gukorana n’abana bo mu mwaka wa mbere nderabarezi, mu rwego rwo kubafasha gushyira imbaraga mu gifaransa kuruta ibindi byiciro biri hejuru yabo.”
Kwizera Uwayo Belamy wiga biga mu ishuri rya TTC Nyamata yashimye uburyo EmanSawat abigishamo bibafasha kumenya uru rurimi vuba.
Ati “Uburyo akoresha buratworohera, ayo mashusho n’inyandiko azana biragufasha kuzamura urwego.”
Aba banyehsuri kandi bavuga ko mu gihe bari kwiga nta rundi rurimi baba bemerewe gukoresha uretse Igifaransa gusa, bityo bigatuma barwiyumvamo kurushaho.
Kuva iyi gahunda yatangira muri 2022, u Rwanda rumaze kwakira abarimu basaga 125 bigisha Igifaransa hirya no hino mu mashuri, yiganjemo amashuri Nderabarezi.




