Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yasinyanye amasezerano na mugenzi we wa Kazakhstan, Murat Nurtleu, yo gukuraho Visa ku baturage b’ibihugu byombi mu koroshya urujya n’uruza.
Ni amasezerano yasinyijwe i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho aba bayobozi bitabiriye inama y’Inteko Rusange ya Loni iri kuba ku nshuro ya 79.
Ibiganiro hagati y’ibihugu byombi birakomeje, ndetse amasezerano menshi y’ubufatanye n’imyanzuro y’ubwumvikane birimo kuganirwaho ku rwego rwa Ambasade no mu nzego z’Ubuyobozi Bukuru bwa Minisiteri, hagamijwe gushyiraho inzego z’amategeko zizamura ubufatanye n’imikoranire mu bikorwa bitandukanye.
Umubano w’u Rwanda na Kazakhstan washinze imizi ubwo rwagenaga umuntu ugomba kuruhagararira muri icyo gihugu muri 2016.
Kazakhstan, n’igihugu kinini kidakora ku nyanja giherereye ahanini muri Aziya yo Hagati, kikagira n’agace gato mu Burayi bw’Iburasirazuba.
Gihana imbibi n’ibihugu birimo u Burusiya, u Bushinwa, Kyrgyzstan, Uzbekistan, na Turkmenistan ndetse gifite inkombe ku nyanja ya Caspienne.
Umurwa mukuru wa Kazakhstan ni Astana, mu gihe Umujyi munini wa Almaty, ari wo ukorerwamo ubucuruzi n’umuco. Kikaba gikomeye muri Aziya yo Hagati mu by’ubukungu n’ubushobozi bwa politiki.







