Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangije urubuga yise Mbaza ruzajya rwakirirwaho ibibazo by’abaturage mu nzego zose ndetse babashe kujya banarumenyeraho ibisubizo by’inzego bireba bidasabye kujya aho zikorera.
Ni urubuga rwa internet rwa mbaza.gov.rw rwafunguwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Mutarama 2026 mu buryo bw’igerageza ku baturage bo mu Mujyi wa Kigali.
Iyi Minisiteri ivuga ko ” Urwo rubuga rugiye gukora igerageza mu Mujyi wa Kigali mu gihe cy’ukwezi mbere y’uko rufungurwa no mu tundi turere. “
ki gikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Masaka gitangizwa na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula.
Abaturage basobanuriwe imikorere y’uru rubuga aho umuntu ashobora kugeza ikibazo cyangwa amakuru ku buyobozi, anyuze kuri mbaza.gov.rw cyangwa irembo.gov.rw bikazafasha mu gucungura igihe n’amafaranga ndetse no kwirinda gusiragira.
Atangiza ku mugaragaro uru rubuga,Minisitiri Ingabire Paula yagize ati “Intego nyamukuru ya Mbaza ni uko nta muturage uzongera gutegereza kujya mu nteko kugira ngo ikibazo afite gikemuke ahubwo mu gihe ufite telefoni wamenyekanisha ikibazo cyawe wifashishije urubuga Mbaza . ”
MBAZA izakora ite ?
Uru ni urubuga rwa internet nk’izindi icyakora umuturage utangira kurukoresha azajya afunguraho konti yuzuzeho amakuru asabwa noneho ahabwe n’uburyo bwo kujya yinjiramo.
Iyo konti ni yo umuturage azajya ajyamo akandikamo ikibazo cye noneho mu makuru yuzuzamo habe harimo aho aherereye n’urwego ikibazo cye kireba rutangire kugikurikirana.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko kuko harimo abaturage badasobanukiwe iby’ikoranabuhanga cyane n’abadafite ibikoresho nka mudasobwa na telefone zigezweho, mbaza.gov.rw izajya iboneka no ku Irembo abakoraho bafashe umuturage gutanga ikibazo cye ndetse ajye anasubiraho bamufashe kumurebera aho kigeze.
Mu gihe umuturage azajya amara gutanga ikibazo cye kuri mbaza.gov.rw, kizajya gihita kijya mu rwego kireba noneho mu gihe kitarenze iminsi itanu y’akazi abe agomba kubona aho kigeze gukemurwa.
Umuturage azajya ahita abona ‘notification’ y’igikorwa kuri konti ye cyangwa abibone kuri telefone nk’ubutumwa bugufi niba ari byo yahisemo.
Ubundi buryo ni mu nteko z’abaturage aho abayobozi bazajya bafasha bafata bya bibazo bitakemukiye mu nteko noneho bahite babishyira ku rubuga ubundi bahe umuturage ‘code’ yajya yifashisha areba ko hari icyagikozweho abyikoreye cyangwa anyuze ku Irembo.
Mu gihe birenze iminsi itanu y’akazi, MINALOC izajya ihita ibona ko hari ibibazo birengeje igihe cyagenwe nta kirabikorwaho noneho na yo ikurikirane.











