sangiza abandi

U Rwanda rwitabiriye inama y’Abagaba bakuru b’Ingabo mu Karere

sangiza abandi

Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda, ziyobowe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, zitabiriye inama y’Akarere ihuza Abagaba bakuru b’Ingabo, yabereye i Kampala muri Uganda.

Iyi nama yabaye ku wa 8 Ukwakira 2026, ibera muri Speke Resort Munyonyo, ihuza Abagaba bakuru b’Ingabo, abashinzwe ubutasi ndetse n’abayobozi b’ingabo ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bwa Loni n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Yafunguwe ku mugaragaro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba.

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, wari umushyitsi mukuru muri iyi nama, yashimangiye ko umutekano urambye ushingira ku bukungu buhamye, ubumwe bwa politiki n’ubufatanye hagati y’ibihugu.

Iyi nama yari igamije kuganira ku bikorwa bya gisirikare no ku bufatanye mu gushimangira umutekano n’amahoro mu karere.

Maj Gen Nyakarundi yitabiriye inama y’Abagaba Bakuru b’Ingabo yiga ku bikorwa bya gisirikare mu karere

Photos:

[fluentform id="3"]