sangiza abandi

U Rwanda rwizeye ko ubushobozi n’ubunararibonye bya Mushikiwabo bizamuhesha kongera kuyobora OIF

sangiza abandi

U Rwanda rwatangaje ko rwizeye ubushobozi, ubunararibonye n’ubuhanga bya Louise Mushikiwabo ku buryo azongera gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), aho ari guhatanira manda ya gatatu.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva mu izina ry’u Rwanda, ubwo yitabiraga ibirori byateguwe mu rwego rwo gushyigikira kandidatire ya Mushikiwabo byabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko u Rwanda rwamushyigikiye bwa mbere mu myaka umunani ishize kubera ubunararibonye, icyerekezo n’ubushobozi bwo guteza imbere Umuryango wa OIF.

Yavuze ko mu gihe cy’imyaka umunani amaze ayobora uyu muryango, Mushikiwabo yateje imbere ivugururwa ryawo, haba mu nzego z’imiyoborere, imikorere n’imari.

Yagize ati “Muri ibyo bikorwa harimo kongera kwibanda ku rubyiruko, guteza imbere uburinganire n’ubushobozi bw’abagore, uburezi, ikoranabuhanga, ubukungu n’umuco.”

Dr. Nsengiyumva kandi yavuze ko Mushikiwabo yagize uruhare mu kongera imbaraga mu ruhare rwa politiki ya OIF, kugira ngo uyu muryango ube urubuga rw’ibiganiro, ubufatanye n’ubwumvikane hagati y’ibihugu biyigize.

Yavuze ko u Rwanda rwizera ko ubunararibonye n’ubumenyi Mushikiwabo afite ku mikorere ya OIF bizamufasha gukomeza kuyobora uyu muryango no kuwuteza imbere.

Mushikiwabo yatorewe kuyobora OIF mu 2018, asimbura Umunya-Canada Michaëlle Jean. Manda ye ya kabiri yatangiye mu 2022.

Minisitiri w’Intebe yasabye abitabiriye ibi birori gukomeza gushyigikira kandidatire ya Mushikiwabo, anagaragaza ko u Rwanda rwizeye ko azakomeza kuyobora OIF mu gihe cy’imyaka iri imbere.

Amatora ya OIF ateganyijwe mu Ugushingo 2026, aho Louise Mushikiwabo azaba ahatanye n’abandi bakandida batatu barimo; Juliana Amato Lumumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Coumba Ba wo muri Mauritanie na Dacian Cioloș, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania.

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yavuze ko u Rwanda rwizeye ko ubushobozi n’ubunararibonye bya Mushikiwabo bizamuhesha kongera kuyobora OIF
Louise Mushikiwabo ari kwiyamamariza manda ya gatatu yo kuyobora OIF
I New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hateguwe ibirori mu rwego rwo gushyigikira kandidatire ya Mushikiwabo.

Photos:

[fluentform id="3"]