Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko ubumwe bwaranze Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari bwo bwabafashije kongera kwiyubaka no kugira icyizere cy’ejo hazaza.
Yabigarutseho mu ijoro ryo ku wa 31 Mutarama 2026, mu gitaramo cyo gusingiza Intwari z’u Rwanda ku nshuro ya 32, cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV).
Iki gitaramo cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere.”
Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko Intwari z’Igihugu zasigiye Abanyarwanda amasomo akomeye, by’umwihariko isomo ryo gukunda Igihugu, kukirinda no kucyitangira.
Yashimangiye ko igihugu cyubakwa n’abagituye biyemeje kugiharanira no kugikorera babikunze.
Ati “Ubumwe bw’Abanyarwanda ni bwo bwakijije u Rwanda. Ni bwo bwadukuye mu mwijima butwinjiza mu rumuri. Ni bwo bwatumye twiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ni bwo bwatumye twongera kwizera ejo hazaza.”
Minisitiri Dr. Bizimana kandi yagarutse ku ruhare rukomeye rw’umuco n’ururimi mu iterambere ry’igihugu, avuga ko Ikinyarwanda, umuco nyarwanda no kwigira ku mateka ari inkingi zikomeye zifasha Abanyarwanda kugera ku iterambere rirambye.
Iki gitaramo cyahuje umuco n’ubutwari bw’igihugu
Igitaramo cyo gusingiza Intwari z’u Rwanda cyitabiriwe n’abantu ibihumbi, kiba umwanya wihariye wo kwibuka no gushimira Intwari zatangiye igihugu, ndetse no kongera kwiyemeza inshingano zo gukomeza kubaka u Rwanda, by’umwihariko hibandwa ku ruhare rw’urubyiruko.
Iki gitaramo cyafunguwe n’Itorero Indatirwabahizi ryo mu Mujyi wa Kigali, ryagaragaje umuco n’ubutwari binyuze mu ndirimbo n’imbyino zisingiza Intwari z’u Rwanda no gukunda igihugu.
Nyuma yabo, Itorero Urukerereza ryageze ku rubyiniro rifatanya n’umuhanzi Ruti Joel ndetse na Masamba Intore, bakomeza gususurutsa abari bitabiriye.
Minisitiri Dr. Bizimana yahamagawe ku rubyiniro, afatanya n’abahanzi kubyina indirimbo “Ntimugire Ubwoba” ya Masamba Intore na DJ Marnaud.
Nyuma yaho, umuhanzi Kitoko Bibarwa yageze ku rubyiniro, ashimisha abitabiriye igitaramo binyuze mu ndirimbo zirimo “Isi n’Abantu”, “Sibyo”, “Akabuto” ndetse na “Thank You Kagame”.
Yakurikijwe na Army Jazz Band, yaririmbye indirimbo ziganisha ku butwari, gukunda igihugu no guharanira iterambere ryacyo. Igitaramo cyasojwe n’umuhanzikazi Bwiza, wasusurukije abakunzi be aririmba indirimbo zakunzwe cyane zirimo “Iyo Twicaranye”, “Ahazaza”, “Ready” n’izindi.
Iki gitaramo cyabaye umunsi umwe mbere y’Umunsi Mukuru wo Kwibuka Intwari z’Igihugu wizihizwa buri tariki ya 1 Gashyantare. Uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya 32 mu nsanganyamatsiko igira iti “Ubutwari n’Ubumwe mu Iterambere ry’u Rwanda.”











